U Rwanda rwiyama inteko ya EU “Nta bubasha mugifite ku gihugu cyigenga”
KIGALI, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahakaniye mu buryo bukomeye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ayibutsa ko u Rwanda ari igihugu kigenga kandi gifite ubusugire busesuye butemerera amahanga kuruvogerera ubutabera.

Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe (ibumoso) ari kumwe na Jozef Síkela (iburyo), uyu akaba ari Komiseri w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu wa 29 Mutarama 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari imyumvire ya gikoloni igirwa n’abamwe mu bagize iriya Nteko, bishora mu bibazo by’ibindi bihugu bitari mu muryango wabo.
Ati: “Ndagira ngo nibutse Inteko ya EU ko ishobora kugira ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko ntabwo ifite (ntizanabugira) kuri Repubulika y’u Rwanda, igihugu kimaze imyaka irenga 60 kivuye mu bukoloni bw’u Burayi.”
Inkomoko y’ubushyamirane
Uku kuri k’u Rwanda kuje nyuma y’aho Inteko ya EU yakiriye Rémy Amahirwa, umuhungu wa Ingabire Victoire ufungiwe gushaka guhirika ubutegetsi. Iri yakirwa ryakurikiwe n’ibiganiro byibasiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ibintu Minisitiri Nduhungirehe yise “ubwirasi no kwivanga” kw’abumva ko bafite indangagaciro zisumba iz’abandi.
Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yari aherutse gusobanurira akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) i Geneve ko ubutabera bw’u Rwanda bwihagazeho, kandi ko urubanza rwa Ingabire ruzacibwa mu mucyo usesuye, nta n’umwe ubivanzemo.
Dosiyé ya Ingabire Victoire
Ingabire Victoire yatawe muri yombi mu mpeshyi ya 2025, akurikiranyweho uruhare mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu. Iri fungwa ryaje rikurikira imbabazi yari yarahawe na Perezida wa Repubulika muri 2018, nyuma yo gutakamba amaze guhamwa n’ibyaha by’ubugambanyi.
Nubwo Inteko ya EU isaba ko uyu mugore n’abo bafatanyije barekurwa vuba na bwangu bitwaje ko ngo ari abanyapolitiki, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaze gutera utwatsi uwo mwanzuro, iwita ubushotoranyi no kuvogera ubusugire bw’inzego z’ubutabera.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rudateze kwihanganira na rimwe abagerageza gusuzugura inzego zarwo bitwaje imyumvire y’ibihe byashize.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
