Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma wungirije
Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, harimo no gushyira mu myanya abayobozi batandukanye ibi byasize umunyamakuru Uwera Jean Maurice agizwe Umuvugizi mukuru wa Guverinoma wungirije.
Uyu ni umwanya wri umaze igihe cy’amezi 10 nta muntu uriho nyuma yaho Nyakwigendera Alain Mukuralinda yitabye Imana ku wa 3 Mata 2025 azize umutima.
Uwera Jean Maurice wagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, asanzwe ari umunyamakuru n’umuyobozi wa radiyo SK FM, akaba yaranakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo Flash Fm n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Uwera Jean Maurice mu gushimira Umukuru w’igihugu ku bw’icyizere yamuhaye. agira “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma. Ndabizeza gutanga umusanzu wanjye mu guharanira icyateza imbere Abanyarwanda no gushyira umuturage ku isonga.”
Usibye akazi k’Itangazamakuru afite mo uburambe bw’imyaka igera kuri 14, azwiho ko ari Umuvandimwe w’umuhanzi wakunzwe n’ubu ugikundwa na benshi Jay Polly nawe witabye Imana mu 2021.
Raoul Nshungu – Amahoronews.com
