Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi Barafinda Sekikubo Fred, wamenyekanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ubwo yatunguranaga agatanga kandidatire inshuro ebyiri ariko ntibimuhire gutambuka.

Ibi byatangajwe ku wa 29 Mutarama 2026, ko Barafinda yafatanywe n’abandi 2 bakurikiranyweho gutangaza ibintu byatuma mu baturage havugka imvuru.

Mu Itangazo rigira riti”RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.”

RIB ikomeza igira iti “Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho. RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”

Barafinda yamenyekanye cyane mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu wa 2017, aho yajyanye ibyangombwa byo gutanga kandidature yo kwiyamamaza kuri Komisiyo y”igihugu y’Amatora.

Yongeye kandi kubikora mu matora ya 2024, ariko kuri izo nshuro zombi, Komisiyo yasanze atujuje ibyangombwa bisabwa.

Nyuma yaho yagiye agaragara mu bitangazamakuru cyane kuri Youtube ariko ibyo atangaza ntibivugweho rumwe bamwe bakavuga ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe hari n’amakuru avuga ko yajyanwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bizwi nka CARAES.

Raoul Nshungu – Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2