Yubile y’Imyaka 25: Mituweli yahinduye isura y’ubuvuzi mu Rwanda yinjira mu cyiciro cyaguye
Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 25 gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) itangiye, ubuvuzi bwageze ku muturage muto ndetse n’ibitarashobokaga kera nka kanseri n’impyiko bitangiye kwishingirwa kuri bose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana
Imyaka 25 irashize mu Rwanda hatangijwe gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé). cyatangiye mu 1999 ari umushinga w’igerageza mu turere duke, uyu munsi cyabaye igisubizo kirambye gituma u Rwanda ruzitira ubukene buterwa n’indwara, ndetse rukaba intangarugero muri Afurika mu kugeza ubuvuzi kuri bose.
Mu ntangiriro, Mituweli yafatwaga nka serivisi y’ibanze yo gufasha abaturage kubona imiti y’indwara zoroheje nka malariya n’inkorora mu bigo nderabuzima. Nyamara uyu munsi, isura yarahindutse.
Mu kuvugurura serivisi, Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), yemeje ko guhera muri uyu mwaka wa 2025, Mituweli itagifasha gusa mu buvuzi bw’ibanze, ahubwo yinjiye no mu buvuzi buhenze cyane;
Mu buvuzi bwa Kanseri (Oncology), imisanzu y’abaturage ubu itangiye kwishingira imiti ya Chemotherapy n’ubundi buvuzi bukomeye bwahoze buhenze cyane.
Gusukura Amaraso (Dialysis), abarwayi b’impyiko batashoboraga kwigondera amafaranga arenga ibihumbi 100 ku nshuro imwe, ubu Mituweli yabaye umucyo kuri bo. Serivisi zo gusimbuza ingingo z’amaguru n’amaboko (Knee & Hip replacement) na zo zongerewe mu rutonde rw’izishingirwa.
Ikoranabuhanga, kwishyura ubu ni “Gukanda rimwe”
Kimwe mu byashyize Mituweli mu maboko y’abaturage ni ikoranabuhanga. Mu rwego rwo kwirinda imirongo miremire ku nzego z’ibanze, ubu kwishyura byarorohejwe binyuze kuri IremboGov no kuri telefone ngendanwa (Mobile Money) ukoresheje code ya *909#. Ibi byatumye abasaga 90% by’Abanyarwanda bagira ubwishingizi budahagarara.

Muri iyi Yubile, Mituweli ntiyicaye. Leta ikomeje gushaka uburyo bwo kunganira ikigega binyuze mu yindi misoro itazitira umuturage, kugira ngo n’ubwo serivisi zaguka, umusanzu w’umuturage (ugenda uhuzwa n’ibyiciro by’Ubudehe guhera ku 3,000 FRW) ugume ari muto ugereranyije n’ikiguzi cy’ubuvuzi buhabwa.
Iyi myaka 25 ni ikimenyetso cy’uko mu Rwanda, “ubuzima buzira umuze” butakiri inzozi ku bafite amafaranga gusa, ahubwo ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda wese witeganyirije muri Mituweli.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ivugurura rya Mituweli ryo mu 2025 ari intambwe ikomeye igamije gukuraho ubusumbane mu buvuzi no kurinda Abanyarwanda ibihombo bikabije biterwa n’indwara zikomeye.
Mu ijambo rye ryakurikiye umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mutarama 2025, Dr. Nsanzimana yagize ati, “Intego nyamukuru ni ukugira ngo serivisi z’ubuvuzi zihenze, nka kanseri, kubaga umutima, no kuyungurura amaraso (dialysis), ziboneke ku muturage uwo ari we wese ukoresha Mituweli. Ntabwo dushaka ko umuryango ugurisha isambu cyangwa inka kugira ngo umuntu yivuze, kuko ubuzima ari uburenganzira bwa buri wese.”
Ingingo z’ingenzi z’ijambo rye ku mpinduka nshya
Yavuze kandi k’ubuvuzi bwa Kanseri kuri bose, atangaza ko guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2025, abarwayi ba kanseri bose bazajya bivuza ku buntu (free treatment) binyuze mu kigega cya Mituweli.
Yasobanuye ko hiyongereyeho indwara 14 z’ingenzi zitashingirwaga mbere, harimo gusimbuza impyiko, kubaga umutima, gusimbuza ingingo (knee/hip replacement), no gutanga inyunganirangingo.
Dr. Sabin yashimangiye ko kwishyura no guhererekanya amakuru y’umurwayi (transfer) bigiye gukorerwa kuri interineti 100%, kugira ngo umurwayi areke kugenda yikoreye amadosiye y’urupapuro.
Yashoje aburiye abahitamo kugura inzoga bakirengagiza kwishyura Mituweli, abibutsa ko ubuvuzi buhenze bwashyizwemo busaba ko buri wese atanga umusanzu we ku gihe kugira ngo ikigega gikomere.

Izi mpinduka zije muri uyu mwaka u Rwanda rwizihiza imyaka 25 Mituweli itangiye, zikaba zizereweho gutuma igihugu kigeraho imiryango yose igira ubwishingizi bw’ubuzima (Universal Health Coverage).
By’umwihariko, uburwayi bukomeye nka kanseri, impyiko, indwara z’umutima, ubwonko, n’amagufa byatangiye kuvurirwa kuri mituweli.


Igihe ni iki ngo twongerere ubushobozi Mituweli, dukomeze kubaka urwego rw’ubuzima twifuza.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
