Amashanyarazi aza ku Isonga mu mpamvu u Rwanda rukeneye Nucleaire

0

Perezida Kagame yavuze ko mu mpamvu zikomeye U Rwanda rukeneye Ingufu za Nucleaire harimo umuriro w’Amashanyaarzi bigendanye n’icyerekezo cya 2050 uzaba ukenewe mwinshi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Umukuru w’igihugu yabigarutse ho  ubwo yatangaga ikiganiro mu nama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivile yabereye mu Bufaransa kuri uyu wa 10 Werurwe 2026.

Perezida Kagame avuga ko nk’igihugu gishaka kuba giteye imbere mu myaka iri mbere hazakenerw umuriro w’Amashanyarazi mwinshi bityo rero hakenewe izi ngufu kugira ngo bigerwe ho.

Agira ati“U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo bisaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nucléaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”

Perezida Kagame yasobanuye ko Abanyarwanda bari kwiga ibijyanye n’ingufu za nucléaire binyuze mu bufatanye n’inzego mpuzamahanga, kandi ko amasomo ajyanye na byo yongerewe mu yigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuze ko kubera ko hari uburyo bwo kubaka inganda nto za nucléaire, ibihugu bya Afurika bifite amahirwe yo kwinjira muri iyi gahunda kugira ngo bishobore gutunganya umuriro w’amashanyarazi mwinshi bikeneye.

Ati “Inganda nto za nucléaire, by’umwihariko, zijyanye n’ibyo Afurika ikeneye. Nizeye ko Afurika izaba ahantu h’ingenzi ku Isi hazaba hari inganda nto nyinshi mu myaka iri imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko amashanyarazi akenewe mu Rwanda muri 2050 azava muri gahunda ya Nucelaire

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo izi nganda ziboneke, hakenewe ubufatanye bushingiye ku gutera inkunga imishinga yo gutunganya ingufu za nucléaire, ubufatanye mu ikoranabuhanga no mu bijyanye n’amategeko.

Ati “Imishinga y’ingufu za nucléaire isaba uburyo bw’inkunga buteguwe neza, ariko ntiburagaragara muri banki z’iterambere. Mu mwaka ushize, Banki y’Isi yafashe icyemezo cyo guhagarika ikurwayo rya gahunda yo gutera inkunga imishinga y’inganda za nucléaire.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ibihugu cyane iby’Afurika bikiri mu nzira y’Iterambere birimo kwinjira muri iyi gahunda ya Nucleaire bikwiye gufatanya n’ibindi kando abagezeyo bakabifasha kwinjira muri gahunda mpuzamahanga zirebana n’iyi mishanga.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma n’abafite aho bahuirye n’iyi gahunda bari bitabiriye inama ya 19 ya IAEA

 

Raul Nshungu- AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2