Alain Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuva mu 2020 kugeza muri Nzeri 2022 yafunguwe nyuma yo kumara imyaka hafi Itatu afunze.

Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza, BBC, avuga ko Bunyoni yafunguwe ari kumwe n’abandi bantu 10 barekuwe ku mpamvu z’uburwayi.

Bunyoni yafunzwe nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye, ruswa n’ibindi.

Ni ibyaha yaburanye ahakana. Mu 2023 Urukiko rw’i Burundi rwamukatiye igifungo cya burundu.

Bunyoni yafunguriwe rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n’umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje.

yaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.

Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n’imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y’u Burundi.

Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.

 

Raul Nshungu-Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *