Perezida Kagame yarebye umukino wa PSG na Chelsea

0

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye kuri Stade Parc de Prince umukino wa Paris Staint Germain na Chelsea yo mu Bwongereza.

Nta gushidikanya ko Perezida Paul Kagame yishimiye uko umukino wagenze, dore ko yigeze kuvuga ko nubwo afana Arsenal ariko na PSG ayifana bitewe n’ubucuti iyi kipe ifitanye n’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yitabiriye uyu mukino wabereye kuri Stade ya Parc des Princes aho Paris Saint Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda binyuze muri ’Visit Rwanda’ yakirira imikino yayo aho iyi kipe yaboneye intsinzi y’ibitego 5-2.

PSG yatangiye neza muri uyu mukino ku munota wa 10′ umukinnyi Bradley Barcola yatsinze igitego ahawe umupira na João Neves.

Naho Ousmane Dembélé atsinda icya 2ku munota wa 40, mu gihe icya Chelsea cyashyizwemo na Malo Gusto ku munota w 28.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 57, Enzo Fernandez yatsinze igitego cya kabiri cya Chelsea, ariko Vitinha wa PSG ashyiramo icya gatatu ku makosa y’umunyezamu wa Chelsea, Filip Jörgensen.

Khvicha Kvaratskhelia wari mwiza muri uyu mukino, yatsinze ibitego bibiri mu minota ya nyuma, harimo icyo yashyizemo ku munota wa 86 n’icyo ku munota wa kane w’inyongera kuri 90, umukino urangira ari ibitego 5-2.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Paris Saint Germain binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda kuva mu 2019 hasinywa amasezerano yavuguruwe mu 2025 akazageza mu mwaka wa 2028, aho iyi kipe iyo iri kwishyushya mbere y’umukino yambara imyambaro yanditseho ’Visit Rwanda’.

Mu yindi mikino yabaye, Real Madrid yatsinze Manchester City 3-0, ni na ko byagenze Bodoe/Glimt itsinda 3-0 Sporting CP, mu gihe Arsenal yanganyije na Bayer Leverkusen 1 – 1. Iyi mikino yo gukuranamo izakomeza mu cyumweru gitaha habaho kwishyura.

Raul- Nshungu- AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *