RDC: Impaka ku bitero bya drones n’uruhare rwa Leta ya Kinshasa
Nyuma y’ibitero bya drones byavuzwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, havutse impaka zikomeye ku ruhare rwa Leta ya Kinshasa n’uko ibihugu by’amahanga, cyane cyane u Bufaransa n’u Bubiligi, byabyakiriye. Hari abavuga ko hari amagambo arimo urujijo mu butumwa bw’abayobozi bamwe b’i Burayi, bigatuma hibazwa niba hari ukwirinda kugaragaza ukuri kose ku byabaye.
Umufaransakazi Karine Buisset (rimwe na rimwe wandikwa nka Carine Buisset), wari ufite imyaka 54, yiciwe mu mugi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku itariki ya 11 Werurwe 2026.
Uyu mukozi wa UNICEF yaguye mu gitero cya drone cyibasiye inzu y’abakozi b’imiryango itabara imbabare mu gace ka Himbi, hafi y’ikiyaga cya Kivu. Icyo gitero kandi cyahitanye n’abandi bantu babiri batari abakozi ba LONI

Umufaransakazi Karine Buisset
Mu minsi ishize, ibitero byifashishije drones n’ibisasu byavuzwe mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatumye habaho impaka ku ruhare rw’inzego za Leta n’uburyo amakuru atangazwa ku byabaye.
Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera muri ako karere bavuga ko iyo havuzwe Kinshasa n’ubuyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kenshi haba hari amagambo yitonze cyangwa adasobanura neza inkomoko y’ibibazo. Bagaragaza ko ubutumwa bumwe na bumwe bwatanzwe n’abayobozi bo mu Burayi bugaragara nk’ubwitonze bukabije, aho bashyira mu majwi impande zose icyarimwe, aho kugaragaza neza uwabigizemo uruhare.
Ibi byatumye bamwe bibaza niba hari ugushaka kwirinda kunenga mu buryo bweruye ubuyobozi bwa Kinshasa, cyane cyane mu gihe hari amakuru avuga ko ibitero byagabwe mu duce twa Minembwe, Masisi, Rubaya na Mushaki byagize ingaruka ku baturage.
Ikindi cyazamuye impaka ni amakuru avuga ko mu byabaye hari n’umuturage w’Umufaransa wapfuye, ibintu byatumye ikibazo kirushaho gukurikiranwa n’ibihugu by’i Burayi. Hari abavuga ko kuba hari umunyamahanga wahasize ubuzima byatumye ikibazo gifatwa mu buryo butandukanye n’igihe hibasiwe gusa abaturage b’Abanyekongo.
Abasesenguzi bemeza ko ibi bibazo byongeye kwerekana ubukana bw’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC, aho amakimbirane ajyanye n’umutekano, umutungo kamere n’inyungu za politiki akomeje kuba imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma akarere kadatekana.
Mu gihe impaka zigikomeje, benshi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ridafite aho ribogamiye kugira ngo hamenyekane neza inkomoko y’ibitero n’uwabigizemo uruhare, bityo ababigizemo uruhare babiryozwe. Ibi ngo byafasha kugabanya amakuru y’urujijo no kongera icyizere mu itangwa ry’amakuru ku bibera muri ako karere.
Uburyo Umuryango Mpuzamahanga wabyakiriye
Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje ariko hari ibintu by’ingenzi bimaze kugaragazwa, Leta ya RD Congo n’inzego z’umuryango w’abibumbye batunze agatoki inyeshyamba za M23, bavuga ko ari zo zarashe iyo drone ikagwa mu gace ka Himbi i Goma. Ku rundi ruhande, inyeshyamba za M23 zihakana ibyo birego, zivuga ko ingabo za leta (FARDC) n’abambari bazo Wazalendo, FDLR ….. ari bo bafite utwo tudege duto batabashije kuyobora neza.
Iperereza ryibanze ku kumenya niba uriya mukozi w’uburyo bwo gufasha abana (UNICEF) yari agambiriwe cyangwa niba byari impanuka y’intambara, kuko ako gace k’i Goma kagiye karaswamo ibisasu byinshi muri iyi minsi.
Urupfu rwa Karine Buisset rwateje uburakari n’agahinda kwinshi, Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Catherine Russell, yagaragaje ko abakozi b’imiryango itabara imbabare batagomba na rimwe kwibasirwa (Humanitarian workers are not a target). Yavuze ko Karine yari amaze imyaka 30 akora akazi k’ubumuntu, kandi ko ari igihombo gikomeye.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yamaganye icyo gitero avuga ko ari icyaha cy’intambara kwibasira abakozi b’ubumuntu n’abasivile, asaba ko ababikoze bagezwa imbere y’ubutungane.
Karine Buisset, kubera ko yari umwenegihugu w’Ubufaransa, leta y’Ubufaransa binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanditse itangazo ryamagana ubwo bwicanyi kandi isaba ko iperereza ryigenga rikorwa vuba.
Leta y’u Rwanda na RD Congo bakomeje guterana amagambo kuri iki kibazo, aho Kinshasa – DRC, ivuga ko intambara ishyigikiwe n’u Rwanda ari yo ituma abantu nka Karine bahasiga ubuzima.
Uyu mubyeyi asize umuryango n’abana, kandi yashyizwe mu rwego rw’abakozi b’intwari bazize gushaka gukiza ubuzima bw’abana mu bice birimo intambara.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
