François Twagirumukiza ni we utorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu matora y’Inzego zigize urwo rugaga, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Jeanne Françoise Mubiligi.

François Twagirumukiza ni we muyobozi mushya wa PSF

Twagirumukiza yari asanzwe ari Perezida w’Ihuriro ry’Ubucuruzi muri PSF, akaba amaze imyaka 28 ari umucuruzi.

Atowe ku majwi 191 habonekamo impfabusa 9 na Oya 2, akaba ari we mukandida wenyine wari watanze kandidatire kuri uwo mwanya.

François Twagirumukiza afite ibigo bibiri by’ubucuruzi birimo Eastern Hope Ltd ikora ubucuruzi mpuzamahanga bushingiye ku byuma bikoreshwa mu mirimo yo kubaka, hamwe na White Storm Apartment, akaba ari n’umunyamigabane ukomeye muri CHIC.

Mu bandi bagize komite nyobozi ya PSF batowe harimo Jean Claude Uwizeyemungu watorewe kuba Visi Perezida wa mbere agize amajwi 184, impfabusa 4 hamwe na Oya 2, mu gihe Diane Mukasahaha Kamanzi yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri, n’amajwi 180.

Jean Claude Uwizeyemungu yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa PSF

Nyuma yo gutorwa, Twagirumukiza, yashimye abatowe abizeza ko azakorana imbaraga kugira ngo bazamure urwo rwego.

Twagirumukiza avuga ko urwego atorewe kuyobora asanze ruhagaze neza ariko hari n’aho bari bafite intege nke kuko hari ibyo bari batarageraho.

Yagize ati “Nababwira ko aho turi ari nko kuri 70%, turifuza kuzamuka tukagera kuri 90%. Tuzakora ibishoboka byose mu kuzamura ijanisha ry’imirimo kugira ngo abanyamuryango ba PSF ku rwego rushoboka ku ijanisha riri hejuru babone imirimo.”

Uretse amatora y’abagize komite nyobozi ya PSF hanatowe abagize komite nyobozi y’amahuriro atanu agize PSF.

Aba ni abagize komite nyobozi ya buri huriro:

Mu Ihuriro ry’Abanyenganda hatowe Josiane Nsanza Usanase ku mwanya wa Perezida, Jules Murekezi ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hamwe na Nyabudala Martin nka Visi Perezida wa kabiri.

Mu Ihuriro ry’Ubuhinzi n’Ubworozi batoye Christian IRAKOZE, ku mwanya wa Perezida, Jean Claude SHIRIMPUMU, Visi Perezida wa mbere hamwe na ⁠Immaculée KAYITESI, nka Visi Perezida wa kabiri.

Mu Ihuriro ry’Ubucuruzi ku mwanya wa Perezida hatowe Faustin Niyibishobora, Stafford Rubagumya atorwa nka Visi Perezida wa mbere mu gihe Visi Perezida wa kabiri ari Sonia Umurungi.

Mu Ihuriro rya Serivisi, hatowe Christian Ndagijimana, Eric Rutayisire aba Visi Perezida wa mbere na Joan Mpazimpaka nka Visi Perezida wa kabiri.

Mu Ihuriro ry’Abagore, Urubyiruko n’Abafite ubumuga, hatowe Thérèse Sekamana nka Perezida w’Ihuriro, Gloria Girabawe nka Visi Perezida ushinzwe Abagore, Kefa Shimwayesu nka Visi Perezida ushinzwe urubyiruko hamwe na Papy Sibomana nka Visi Perezida ushinzwe abantu bafite ubumuga.

Diane Mukasahaha Kamanzi yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa PSF ku rwego rw’Igihugu

Aba ni bo bagize Komite Nyobozi ya PSF

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *