Dr Habineza Frank yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki

0

 

Dr Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).

Ku mwanya w’Umuvugizi wungirije hatowe Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi, UDPR. Dr Habineza watorewe mu Nama Rusange ya NFPO, yateranye kuri uyu wa Kane, yasimbuye Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari uwuriho kuva muri Nzeri 2025.

Inama Rusange yashyizeho abagize Komisiyo Zihoraho zayo zikurikira:

•Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura amakimbirane

•Komisiyo ya Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego

•Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo.

Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yatoye Bwana GISAGARA Theoneste, kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro mu gihe cya manda y’imyaka itanu.

Dr Habineza na Ingabire batorewe kuvugira Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda

Bwana GISAGARA Theoneste watorewe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2