Rulindo: Ibagiro rya kijyambere rya Nyirangarama ryatangiye guhindura amateka
Mu Karere ka Rulindo, huzuye ibagiro rigezweho ryitezweho gukemura ikibazo cy’ubuziranenge bw’inyama n’ingendo ndende amatungo yakoraga ajya kubagwa kure. Iri bagiro ryubatswe binyuze mu mushinga wa VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment), watewe inkunga na Mastercard Foundation, TradeMark Africa n’umuryango ITC, ugamije guteza imbere umurimo n’ubuziranenge mu Rwanda.
Ikoranabuhanga rishya mu kubaga amatungo
Umuhangamirimo Sina Gérard avuga ko iri bagiro ari igisubizo kirambye ku bakiriya be n’aborozi muri rusange. Mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho, inka ishyirwa mu kirere igatunganywa n’imashini zabugenewe mu gihe gito, bikozwe n’umubazi ukanda buto (button) gusa, bikarinda inyama umwanda n’uburwayi.
Sina Gérard agira ati,“Mfite resitora nini yakira abantu benshi, ubu mfite icyizere cyuzuye ko inyama zokeje cyangwa izitetse dukoresha zujuje ubuziranenge 100%. Ibi bizatuma ubucuruzi bwacu bwizerwa kurushaho.”
Umuhangamirimo Sina Gérard
Gahanga imirimo ku rubyiruko n’inzobere
Iri bagiro ryahaye akazi abakozi 23 bahoraho, mu gihe imirimo yaryo yose muri rusange imaze guha akazi abantu basaga 200. Muri bo harimo urubyiruko nka Aimée Elise Umuhoza, umugenzuzi w’ubuziranenge wigenga wahuguriwe muri gahunda ya VIBE.
Umuhoza agira ati, “Ubu mfasha gupima inyama nkurikirana buri kintu cyose cyahungabanya ubuziranenge bwazo. Ni inshingano ikomeye ariko niteguye neza.”
Aimée Elise Umuhoza, umugenzuzi w’ubuziranenge wigenga wahuguriwe muri gahunda ya VIBE
Iri bagiro ntirije kubaga gusa, ahubwo ni n’ishuri ry’ubumenyingiro. Sina Gérard asobanura ko rizafasha abanyeshuri biga ubuvuzi bw’amatungo kwimenyereza umwuga, ndetse n’aborozi bo mu gace ka Rulindo bakabona aho bagurisha amatungo yabo bahawe agaciro kwiye.
Ubuziranenge n’Intego y’Igihugu
Dr. Gaspard Simbarikure wo mu kigo cya RICA, avuga ko gahunda yo gushyiraho abagenzuzi b’inyama bigenga bafatanyije n’abikorera, igamije kwihutisha serivisi zari zisanzwe zitangwa na ba veterineri b’imirenge gusa. Ibi bizatuma inyama zikomoka mu Rwanda zibasha guhangana ku masoko mpuzamahanga.
Iri terambere ryagezweho rishimangira uruhare rw’ubufatanye hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere. Benitha Niyogisubizo, umwe mu bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, yashimangiye ko ubu bufatanye ari inkingi y’impinduka.
Yagize ati, “Ku bw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu n’abafatanyabikorwa nka “TradeMark Africa” na “Mastercard Foundation” bashyira imbere mu gufasha urubyiruko, ubu nanjye ndagira uruhare rwanjye mu gufasha aborozi 700 binyuze muri iri bagiro.”
Iri bagiro rishya rya Nyirangarama rije ryunganira andi mabagiro agezweho mu gihugu, rishimangira ko kurya inyama zujuje ubuziranenge ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda n’umushyitsi usura igihugu.
Amani Ntakandi – Amahoronews.com
