Burera: Ibagiro rishya ry’inkoko ryatinyuye abaturage kurya inyama zizewe
Gahunda yo gushishikariza Abanyarwanda kurya inyama zanyuze mu mabagiro yemewe ikomeje guhindura imyumvire n’imibereho y’abaturage. Mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, abaturage barishimira ko begerejwe ibagiro rya kijyambere ry’inkoko ryabakuye mu bwigunge, rikaba rinafasha mu kurwanya indwara zikomoka ku nyama zitapimwe zishobora kwanduza abantu ku kigero cya 70%.

Rwiyemezamirimo Jean Marie Vianney Ndabarinze, avuga ko mbere yabagaga inkoko mu buryo bwa gakondo butubahiriza isuku, bigatuma inyama zifatirwa inshuro ebyiri zikangizwa n’inzego zibishinzwe. Kuri ubu, binyuze mu mushinga wa VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment), yubatse ibagiro rigezweho rifite ubushobozi bwo kubaga inkoko 700 ku munsi, zituruka ku borozi barenga 700 bo mu Turere twa Burera na Musanze.

Jean Marie Vianney Ndabarinze
Ndabarinze agira ati: “Ubu twahawe umuveterineri n’umukozi udushinzwe kunoza ubuziranenge. Byaradufashije cyane kuko turi mu gace k’ubukerarugendo kandi inyama z’inkoko ziribwa na benshi.”
Inyama z’inkoko ntizikiri iz’abakire gusa
Abaturage b’i Rugarama bemeza ko iri bagiro ryatumye batinyuka kurya inkoko. Bavuga ko mbere bumvaga ari amafunguro y’abifite, ariko ubu bajya ku ibagiro bakagura inyama zibazwe neza, zifite isuku, kandi bakaziteka badataye umwanya wo kuzibatura. Ibi byabafashije kurya batekanye, bazi neza ko inyama barya zitasubiza inyuma ubuzima bwabo.
Muri ubu bukangurambaga, Benitha Niyogisubizo yashimangiye ko iterambere nk’iri ari umusaruro w’ubufatanye bukomeye agira ati, “Ku bw’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu n’abafatanyabikorwa nka “TradeMark Africa” na “Mastercard Foundation” bashyira imbere n’urubyiruko, ubu nanjye ngira uruhare rwanjye mu gufasha aborozi b’inkoko 700 bo mu Turere twa Musanze na Burera binyuze muri iri bagiro.”

Benitha Niyogisubizo
Imibare iteye inkeke ku nyama zitapimwe
Dr. Gaspard Simbarikure, ushinzwe ubugenzuzi muri RICA, yaburiye abaturage ko kurya inyama zitapimwe ari ukwishyira mu kaga. Yagaragaje ko 70% by’indwara z’amatungo zishobora kwandura mu bantu, zirimo Igituntu n’inzoka zo mu bwoko bwa Tenia.

Dr. Gaspard Simbarikure, ushinzwe ubugenzuzi muri RICA

Dore imibare y’ubugenzuzi bwa RICA (buri kwezi):
Inkoko: Zisaga 80,000 zirabagwa mu mabagiro yemewe, Inka: Zirenga 10,000, Ingurube:50,000, Ihene: 10,000.
Ibihano ku badohoka ku buziranenge
Ubugenzuzi bukaze buri gukorwa mu gihugu hose bushobora kugira ingaruka zikomeye ku bacuruzi b’inyama barangwa n’uburangare. Imibare yerekana ko kuva mu mwaka n’igice ushize kugeza mu mpera za 2025, abaveterineri bafatiriye kandi bamena toni zirenga 30 z’inyama zitujuje ubuziranenge.
Uretse kumena inyama, abarenze ku mabwiriza barasabwa kwitegura amande ari hagati y’ 500,000 FRW na 2,000,000 FRW, ndetse n’igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri mu gihe inyama zabo zateje uburwayi cyangwa urupfu.







Amani Ntakandi – Amahoronews.com
