Rubavu: Kurya inyama z’indobanure intambwe ku buzima
Mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku biribwa bidahwitse, abaturarwanda barasabwa kuba maso bagahitamo inyama zavuye mu mabagiro yemewe. Ibi bije mu gihe ubugenzuzi bugaragaza ko inyama zitujuje ubuziranenge ziri mu bitera indwara z’inzoka n’izindi ndwara z’ibyorezo zandura hagati y’abantu n’amatungo.
Mu mujyi wa Rubavu n’ahandi mu gihugu, utubari n’amaresitora byatangiye gukaza amabwiriza. Ba ‘Mucoma’ ntibemerewe kwibagira amatungo mu buryo bwa huse (kwa rwihishwa), kuko bidindiza ireme ry’inyama. Raporo z’ubuzima zerekana ko inyama zitapimwe zishobora gutwara mikorobe zirenga 200 zandura, harimo n’iyitwa Salmonella.

Imibare yerekana ko hakiri urugendo itangwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge (RICA) yerekana ko, Inyama zisaga 15% ziboneka ku masoko mato akenshi ziba zitaranyuze mu buryo bw’isuzuma bwuzuye.
Inyama ziva mu mabagiro yemewe zigabanya ibyago byo kurwara indwara z’igifu ku kigero cya 60% ugereranyije n’izibagiwe mu ngo cyangwa mu bihuru.
Gishenyi imaze kugera ku kigero cya 85% mu gukoresha amabagiro agezweho mu Mujyi, ariko mu nkengero haracyari icyuho cy’abarya inyama zitazwi inkomoko.
Inama ku muguzi n’umucuruzi
RICA iraburira abaturage ko kurya inyama kuko zihenze cyangwa zihendutse bidahagije, ahubwo bagomba kureba niba aho bazigura zifite (stamp) cyangwa icyitangazo kigaragaza ko inyama zapimwe n’abaganga b’amatungo babishoboye.
Ibihano ku bamenyereye kurenga ku mategeko
Umucuruzi cyangwa akabari kagaragaweho kugura cyangwa kubagira inyama ahatemewe, inyama ze zirahita zifatirwa zikangizwa (seizure and destruction) kugira ngo zitagira uwo zanduza.
Amande y’amafaranga, amabwiriza ya “RICA”, avuga ko gucuruza ibiribwa bitujuje ubuziranenge bishobora guhanishwa amande ari hagati y’ 500,000 FRW na 2,000,000 FRW bitewe n’uburemere bw’icyaha n’ingaruka cyateje mu baturage.

Gukurikiranwa n’inkiko, mu gihe inyama zitapimwe ziteje indwara cyangwa se urupfu ku baziriye, nyiri akabari cyangwa ibagiro ritemewe ashobora gukurikiranwa n’ubushinjacyaha hashingiwe ku Itegeko Ngenga gihana ibyaha mu Rwanda, aho ashobora gufungwa hagati y’ amezi 6 n’imyaka 2.
Gukurirwaho uruhushya, ububiko bw’inyama (Butchery) cyangwa se akabari kagaragaweho amakosa inshuro zirenze imwe, gahita kamburwa uruhushya rwo gukora (Trading License) mu gihe kitazwi.
“RICA” irasaba abaturarwanda bose ko mu gihe babonye umuntu ubaga mu buryo butemewe cyangwa ucuruza inyama zidafite kashe (stamp) y’ubuziranenge, bagomba gutanga amakuru ku nzego z’ibanze cyangwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo harebwe umutekano w’ubuzima bwa bose.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com
