Nyuma yaho bivuzwe ko atwite Zuchu yatandukanye na Diamond
Umuhanzikazi Zuchu akaba ari n’umugore wa Diamond Platnumz yatangaje ko yatandukanye n’uyu mugabo nyuma y’imyaka 6 babana nk’umugore n’umugabo ibi bikaba bije nyuma y’aho uwitwa Baba levo yari yatangaje ko uyu mugore atwite.
Baba Levo nawe uzwi cyane nk’umuhanzi muri kiriya gihugu cya Tanzania yabivuze mu Isabukuru ya Mama Dangote , nyina wa Diamond ubwo itangazamakuru ryiabaza impamvu Zuchu atitabiriye Isabukuru ya Nyirabukwe.
Baba Levo yahise agira ati” Zuchu aratwite muragirango akomeze azenguruka buri munsi ahantu ho hose n’Inda”.

Gusa nyuma y’amasaha make Zuchu yahise asohora itangazo rimenyesha abakunzi b’abo ko we yahisemo gutandukana n’uyu mugabo ndetse ko batangiye inzira zo gushaka gatanya mu nzira zemewe n’amategeko.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, Zuchu yavuze ko gufata uyu mwanzuro bitari byoroshye, ariko yahisemo kwibanza no gutangira ubuzima bushya.
Yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we amahoro n’ibyiza, agaragaza ko nta rwango asize inyuma. Yanavuze ko muri iki gihe agiye kwibanda ku buzima bwe, gukira ibikomere ndetse no guteza imbere umuziki n’umwuga we.
Zuchu ntiyaba ariwe mugore wa mbere utandukanye na Diamond mu bamenyekanye kuko twavuga Umugandekazi Zari Hassan babyaranye abana 2, Tanasha Dona wo muri Kenya bafitanye umwana 1, Hamisa Mobeto nawe bafitanye umwana, Wema Sepetu ndetse na Zuchu .

Raul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
