Abagore batize baza ku Isonga mu kwemera ko umugore akubitwa

0
Ngo-no-mu-bagore-haracyarimo-benshi-bumva-ko-gukubitwa-ari-ibisanzwe

Imibare iri mu bushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda, RDHS 2025, bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abagore 30% baha inshingiro ko umugabo yakubita umugore we.

Gusa muri iyo mibare hagaragaramo ko 52,1% batize baha inshingiro ubu bwoko bw’Ihohoterwa.

Nk’uko amakuru ava muri buno bushakashatsi abigaragaza, Abanyarwandakazi bumva ko umugabo akwiriye gukubita umugore we bagabanyutseho 20% mu myaka itanu ishize, bava kuri 50% mu 2019/2020 ugera kuri 30% mu 2025.

Aba bakaba batanga ibintu bigera kuri birindwi nk’impamvu umugabo akwiye gukubita umugore we zirimo igihe umugore avuye mu rugo atabwiye umugabo, kumuca inyuma no kuba yatonganye n’umugabo.

Hari kandi kuba atitaye ku bana, yarebye muri telefone y’umugabo we cyangwa yanze gukorana na we imibonano mpuzabitsina.
Mu bagore batize, 52,1% bemera nibura imwe muri za mpamvu zirindwi zatuma umugabo akubita umugore we, mu gihe ari 52,3% mu bize amashuri abanza, 37,3% mu bize ayisumbuye na 13,5% mu bize amashuri arenze ayisumbuye.

Abagore bo mu Mujyi wa Kigali ni bo bagaragaje umubare muto w’abemera iyi ngingo, aho ari 22,5% gusa kandi uyu mubare uri hafi ya kimwe cya kabiri cy’uwagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba. Mu bijyanye n’aho abantu batuye, ku ngingo yo gucana inyuma abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo ni bo bagaragaje umubare munini w’abaha ishingiro kuba umugore yakubitwa n’umugabo we mu gihe yaryamanye n’undi mugabo, aho bangana na 49,4%.

Bakurikiwe n’abagore bo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho 49% bemeye ko iki gikorwa gishobora kuba impamvu yatuma umugabo akubita umugore we.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, abagore bemera iyi mpamvu bangana na 41,5%, mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru ari 39,7%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 14.283 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49.

Kwemera ko umugore yakubitwa n’umugabo muri ubu bushakashatsi ntibivuze ko uwabajijwe yakorewe iryo hohoterwa nubwo yumva ko bikwiye.

Ahubwo, bisobanura ko yemera ko hari nibura imwe mu mpamvu zari zatanzwe ishobora gutuma abona ko umugabo afite ishingiro ryo gukubita umugore we.

Mu bagabo na ho ni uko kuko abatarakandagiye mu ishuri bagera kuri 36,2% bemera nibura imwe mu mpamvu zirindwi zatuma umugabo akubita umugore we, bakaba 34,2% mu bize amashuri abanza, 25,7% mu bize ayisumbuye na 7,3% mu bize amashuri arenze ayisumbuye.

Nubwo bemera gukubitwa bagomba kumenya ko ari icyaha. Itegeko rivuga ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu. Ni ngombwa kubyirinda rero.

Raul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *