Umunyarwanda yagizwe umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rwa Francophonie

0
md
Dany Vassyli Mugisha yatorewe kuba Umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Parlement Francophone des Jeunes), umwanya ukomeye uzamufasha guhagararira no kuvuganira urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Inteko y’Urubyiruko muri Francophonie, ni urubuga ruhuza urubyiruko rwo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, rugamije guteza imbere uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, gukora ubuvugizi ku bibazo bireba urubyiruko no guteza imbere ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu.
Ni urwego kandi rufasha urubyiruko gutanga ibitekerezo byarwo no kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye na politiki n’iterambere. Dany Vassyli Mugisha, yatorewe manda y’imyaka ibiri, aho azakorana n’Umwungirije ukomoka muri Andorre, bakazibanda cyane ku gukora ubuvugizi bugamije guteza imbere inyungu z’urubyiruko mu nzego zitandukanye, zirimo Inteko Zishinga Amategeko, ku Bakuru b’Ibihugu ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Raul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *