Rwanda : Hagiye kujya hatangirwa ubuvuzi Gakondo bwo mu Bushinwa

0
41586_2017_Article_BFnature201723038_Figa_HTML

Mu Bitaro Byigisha ku rwego rwa Kabiri bya Kibungo byo mu Karere ka Ngoma, hafunguwe ikigo gitangirwamo ubuvuzi gakondo bwo mu Bushinwa, kizajya gitanga serivisi ya ‘acupuncture’ yo kuvura hakoreshejwe udushinge duto twinjizwa mu bice by’umubiri aho kubaga umurwayi.

 

Iki kigo cyafunguwe ku wa 14 Nyakanga 2026 ku Bitaro bya Kibungo kiba icya kabiri cy’Abashinwa gitangiye gutanga iyo serivisi mu Rwanda nyuma y’ikindi kiri mu Bitaro bya Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Kugifungura byitabiriwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, ubw’Ibitaro bya Kibungo n’abandi bayobozi batandukanye bo mu rwego rw’ubuzima.

Abazajya bakigana bazajya bahabwa ubuvuzi bwa ‘acupuncture’ bumaze imyaka myinshi bukoreshwa mu Bushinwa.

Butangwa bafata udushinge duto cyane dushyirwa mu bice by’umubiri kugira ngo bigabanye ububabare, cyane cyane ku barwaye indwara zifata amagufa, ingingo n’imikaya, umuntu agakira mu buryo butamusaba ubundi buvuzi.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko kuba iyi serivisi ibonetse hafi yabo ari intambwe ikomeye, kuko izabafasha kubona ubundi buryo bwo kwivuza butari ukubabaga.

Mukamana Jeannette usanzwe yivuriza kuri ibi bitaro yavuze ko afite ikibazo mu mavi n’umugongo, bityo ubu ubuvuzi bwa ‘acupuncture’ abwitezeho umuti wa bugufi.

Ati “Maze igihe numva ububabare mu mavi no mu mugongo. Kuba ubu ubu buvuzi butwegerejwe bizadufasha. Turi abarwayi benshi babukeneye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibungo, Dr. Munyemana Jean Claude, yavuze ko iyo serivisi nshya ishingiye ku bufatanye bumaze igihe hagati y’ibyo bitaro n’itsinda ry’abaganga b’Abashinwa risanzwe rikorera mu nzego zitandukanye z’ubuvuzi mu Rwanda.

Yavuze ko kongeramo ubuvuzi bwa ‘acupuncture’ bizagura serivisi zihariye ibitaro bitanga ku barwayi ndetse bifashe n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kunguka ubumenyi bushya.

Ati “Turishimira ko Ibitaro bya Kibungo bibaye ibya kabiri mu gihugu, nyuma y’Ibitaro bya Masaka, bitangiye gutanga ubu buvuzi. Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa rizakomeza kuvura abarwayi no gusangiza ubumenyi abaganga bacu b’inzobere.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuzima bukomeje gutera imbere aho by’umwihariko mu myaka 10 ishize abaganga b’Abashinwa bamaze gutanga umusanzu ukomeye mu kuvura no kwigisha abaganga bo mu Rwanda.

Ati “Gutangiza ubuvuzi bwa ‘acupuncture’ ku Bitaro bya Kibungo bizatuma abaturage benshi babona serivisi z’ubuvuzi gakondo bwo mu Bushinwa, kandi twizeye ko buzakomeza kwaguka bukagera no ku bandi benshi.”

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kibungo bugaragaza ko ubwo buvuzi buzatangirira ku barwayi bake bagende biyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *