Dr Bizimana yashimye icyemezo cya ADEPR
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye Itorero rya ADEPR ku cyemezo cyo kwambura inshingano abapasiteri, abashumba n’ababwirizabutumwa 35 bahamijwe n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Bizimana yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, mu butumwa yahaye abapasiteri ba ADEPR bitabiriye Itorero ry’Igihugu ry’Abashumba ba ADEPR, riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Iri torero ryatangiye ku wa 5 Ukwakira rikazasoza ku wa 10 Ukwakira 2026. Ryateguwe na MUNUBUMWE mu rwego rwo gufasha abapasiteri gukomeza kubaka Umunyarwanda ukwiye, guteza imbere ubumwe, Ubudaheranwa no gukunda Igihugu.
Mu biganiro abitabiriye bahabwa harimo gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, amateka y’u Rwanda, ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’uburyo amatorero ashobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

ADEPR yashimiwe uruhare mu kubaka igihugu
Mu butumwa bwe, Dr Bizimana yashimye ADEPR ku bikorwa by’iterambere ikora ifatanyije n’abayoboke bayo, ibikorwa by’isanamitima ikorana na Leta ndetse n’izindi gahunda zigamije kubaka igihugu.
Yashimye kandi icyemezo cyo gukura mu nshingano abapasiteri bahamijwe uruhare muri Jenoside.
Ati: “Turashima icyemezo cyiza ADEPR yafashe cyo guhagarika mu nshingano abapasiteri bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr Bizimana yavuze ko ADEPR yateye intambwe igaragara mu kwinenga no kwigaya ku byerekeye uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside.
Yagize ati: “Ni urugendo mwakoze kurusha andi madini n’amatorero, byo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, harimo no kwigaya ubwanyu kuko mwanze kujya mu murongo wo gutsimbarara.”
ADEPR: Abakoze Jenoside batatiye igihango
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko icyemezo cyo kwambura inshingano abo bashumba cyafashwe kuko batatiye amahame y’ijambo ry’Imana ndetse bakagira uruhare muri Jenoside.
Ati: “Abo bashumba ba ADEPR bari mu batatiriye igihango cy’igihugu, igihango cy’Umunyarwanda, igihango cy’ijambo ry’Imana, bagakora Jenoside bakica abantu, twahisemo kubambura inshingano zo kuba abashumba mu muryango w’Itorero rya ADEPR.”
Ku wa 18 Werurwe 2026 ni bwo ADEPR yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwambura inshingano z’ubushumba ababwirizabutumwa, abapasiteri n’abashumba 35, nyuma yo guhamwa n’inkiko kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa amahame y’Itorero no gutandukanya inshingano z’ubushumba n’abantu bahamijwe ibyaha bikomeye byakorewe mu gihe cya Jenoside.

Raoul Nshungu
