Capture

Richard Uwiragiye, umugabo wa Nyambo Jesca, yasubije abantu bakomeje kunenga umugore we nyuma y’uko Titi Brown aguze imodoka, bamwe bakavuga ko Nyambo azicuza kuba yararetse umubano w’urukundo bavugwagaho.

Nubwo Nyambo na Titi Brown batigeze batangaza ku mugaragaro ko bakundana, hari abagiye babahuza mu rukundo, cyane cyane nyuma y’uko uyu muhanzi aguze imodoka nshya.

Richard yavuze ko abantu badakwiye kwishyira mu mwanya w’Imana ngo bagene ibyiza cyangwa ibikwiriye umugore we, ashimangira ko Nyambo atazicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we.

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Richard yasabye abantu kureka kwivanga mu buzima bw’urugo rwe no kugereranya Nyambo n’abandi bantu.

Ati: “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu? Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza. Azicuza iki? Ni iki cyabaye cya dange kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho iz’abandi zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.”

Yakomeje avuga ko Nyambo adateze kwicuza icyemezo yafashe cyo kubana na we, anasaba abantu kutamugenera ibimukwiye nk’aho ari bo bamuzi kurusha uko yiyizi.

Ati: “Ndashaka kubabwira ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza, ibyo byo mubyibagirwe. Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”

Yaburiye abakobwa banenga Nyambo

Richard yanenze by’umwihariko abakobwa avuga ko bakomeje kunenga no gusebya Nyambo, abasaba kubanza kugera ku rwego rw’umubano arimo mbere yo kumucira urubanza.

Ati: “Umunsi wagize amahirwe ukabona ugahura n’umusore ugukunda akakwambika impeta nk’iyo Nyambo yambara uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo, naho ubundi muba muri kwikina.”

Yanamaganye kandi abavuga ko Nyambo yatandukanye na Titi Brown akajya gushaka umugabo uba muri Diaspora, abasaba kutabaza cyangwa kubara iminsi y’urugo rwabo ahubwo bakabaha amahoro.

Richard yavuze ko bamwe mu banenga Nyambo baba bashaka kugira ibyo bageraho ariko babuze amahirwe yo kubibona, bityo bakahitamo kwibasira ababifite.

Ibi bibaye nyuma y’uko Nyambo Jesca na we aburira abantu kwirinda kuvuga cyangwa gukora ibishobora kubangamira umugabo we Richard, avuga ko atari umuntu wo gukinisha kandi ko abazamuzanaho bashobora kujyanwa mu butabera.

Nyambo na Richard bamaze igihe bagaragaza umubano wabo ku mbuga nkoranyambaga, aho Richard akunze kugaragaza umugore we mu butumwa bumwerekezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *