Rwamagana: Barishimira gukora umwuga bafitiye impamyabushobozi
Abiga gutunganya imisatsi n’ubwiza n’ibindi bijyanye na Serivisi zitangirwa muri Salon de Coifure bigiye ku murimo bo mu karere ka Rwamagana barishimira ko bagiye gukora akazi bafite impamyabushobozo ibyo bavuga ko bizabongerera icyizere imbere y’Abakiliya.
Ubwo Abigiye ku murimo bo mu karere ka Rwamagana batangiraga ibizamini byo gusuzuma ubushobozi bwabo nyuma y’igihe bamaze biga gutunganya imisatsi n’ubwiza bavuze ko impamyabushobozi bagiye kubona ari izibafasha kwiyongerera icyizere mu mirimo yabo.
Nshimiyimana Juvenal wize kogosha vuga mbere bahuraga n’imbogamizi yo kuba umukiliya atamwizera kuko nta Mpamyabushobozi yabyo afite ari uko ubu bigeye gutuma akora nta pfunwe.
Agira ati”Nimara kuyibona bizamfasha kuko ubu ndi umu Coiffeur ariko ntago bizwi nta n’icyangombwa kerekana ko ibyo bintu mbizi ariko nzaba mbonye impamyabumenyi yerekana ko mbizi , Byanteraga ipfunwe kuko hari igihe umukire ajya kuguha akazi bikagorana kugirango akwizere ko ibyo bintu wabyigiye.”

Mugenzi we wigaga gutunganya imisatsi Uwimana Diane, ashima cyane Leta y’u Rwanda yo ikomeza kwita ku rubyiruko by’umwihariko abakobwa akanavuga ko Impamyabumenyi agiye guhabwa izatuma akora akazi ke nk’umunyamwuga kandi yifitiye icyizere.
Agita ati “Nindamuka mbonye iyi Mpamyabumenyi nzumva mfite icyizere ko aho najya hose nakora umurimo wange numva ntuje kuko iyo ufite Impamyabushobozi uba wumva wifitiye icyizere bizaba ari byiza kuri ngewe.”

Rushigajiki Haruna, Umuyobozi wa Sendika y’Abakora umwuga wo gutunganya imisatsi n’ubwiza ndetse n’ibindi bijyanye na salon de coiffure mu Rwanda (HAWU) avuga ko igikorwa cyo guha Impamyabushobozi abakozi bigiye mu kazi ari kubafasha kwiyumva nk’abanyamwuga ndetse naho bajya hose bakemererwa gukora.
Agira ati” Ibi bizafasha aba bakozi bigiye mu akazi kurushaho kwiyumva nk’abanyamwuga ndetse n’ahandi bajya hose yajya akagenda yumva ko ari umunyamwuga wemewe ku rwego rw’igihugu. Ni nk’uko abandi bagiye kwiga mu ishuri bagahabwa Dipolome ni muri urwo rwego aba nabo Leta yabahaye agaciro.”
HAWU ivuga ko ikigamijwe ari ukubaka umwuga ufitiwe icyizere aho umukozi yigirira icyizere n’umukoresha akamugirira icyizere azi neza ko abizi ndetse na Leta yabyemeje ko uwo mwuga awuzi neza kandi awushoboye.

Mukunzi Paul , Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro(RTB) avuga ko ari uburyo bwo gufasha abantu bigiye ku murimo kubona icyatuma bizerwa ko akazi bakazi kandi bagashoboye.
Agira ati “Ni gahunda yo gusuzuma abantu basanzwe bakora imyuga itandukanye ariko bakaba barayigiye ku murimo badafite impamyabushobozi yerekana ko bayishoboye rimwe na rimwe ntibayikore neza kuko nta bundi bumenyi cyangwa Isuzumabumenyi babonye … icyo bibafasha rero ni kuba yajya n’ahandi akaba yashaka akazi ariko umubonye akamugirira icyizere y’uko ibyo bintu abizi neza kandi abishoboye.”

Mukunzi avuga ko intego Nyamukuru ari gukora kinyamwuga ndetse n’abanyarwanda bahabwa serivisi bakazihabwa n’umuntu ushoboye yongeraho kandi ko uwo bazanga atari ku rwego rwiza azashakirwa uko ahugurwa byisumbuyeho.
Muri aka karere ka Rwamagana iyi gahunda yahurije hamwe urubyiruko rugera ku 100, rukora imisatsi inzara, n’indi mirimo y’ubwiza ndetse mu gihugu cyose HAWU ibifashijwemo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro ,RTB bakazagera kubakora muri izi servisi bose bo mu gihugu.
Andi mafoto







Raoul Nshungu
