Ireme rya serivisi zihabwa Abanyarwanda ryasubiye inyuma, umutekano ukomeza kuza imbere

0
Digital-768x512

Raporo nshya y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yagaragaje ko umutekano ukomeje kuba icyiciro u Rwanda rwitwaramo neza kurusha ibindi mu miyoborere, mu gihe ireme rya serivisi zihabwa abaturage ryaje ku mwanya wa nyuma mu byiciro umunani byasuzumwe.

Raporo ya Rwanda Governance Scorecard (RGS) ya 2026, yashyizwe ahagaragara ku wa 22 Ukwakira 2026, igaragaza ko umutekano wagize amanota 90,15%, mu gihe ireme rya serivisi zihabwa abaturage ryagize 68,48%.

Ugereranyije n’isuzuma ryabanje, amanota y’umutekano yiyongereyeho 0,13, ava kuri 90,02%, mu gihe ay’ireme rya serivisi yagabanutseho 3,25, ava kuri 71,73%.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku bufatanye bwa RGB na Chandler Good Government Institute yo muri Singapore, hanerekanwa ibyavuye mu bushakashatsi bwa Chandler Good Government Index (CGGI) ku Rwanda no ku bindi bihugu.

RGS ni raporo isuzuma uko imiyoborere y’u Rwanda ihagaze, ikifashisha ibipimo 35 ngenderwaho n’ibipimo byimbitse 153, bishingiye ku makuru y’ubushakashatsi, imibare y’inzego za Leta n’ibitekerezo by’abaturage ku mikorere y’inzego zitandukanye.

Muri rusange, ibyiciro bitanu muri umunani byasuzumwe byagize amanota ari hagati ya 80% na 100%, mu gihe ibindi bitatu byagize amanota ari hagati ya 60% na 79,99%.

Umutekano wakomeje kuza ku isonga

Icyiciro cy’umutekano cyagize amanota 90,15%, kiba icya mbere mu nshuro 13 zose za RGS kuva yatangira gukorwa mu 2010.

Mu bipimo byacyo, kubungabunga umutekano byagize amanota 92,58%, kubungabunga ituze rusange no gukumira ibyaha bigira 88,68%, naho umutekano w’abantu n’imitungo ugira 83,46%.

Icyakora, nubwo umutekano muri rusange wakomeje kuza imbere, igipimo cy’umutekano w’abantu n’imitungo cyagabanutseho amanota 3,32 ugereranyije n’isuzuma ryabanje.

Raporo igaragaza ko 99% by’abaturage babajijwe bagaragaje ko bafitiye icyizere Ingabo z’u Rwanda, 97,4% bakavuga ko bafitiye icyizere Polisi y’Igihugu, mu gihe 97,7% bagaragaje ko banyuzwe n’umutekano w’igihugu.

Kurwanya ruswa no kubahiriza amategeko byazamutse

Icyiciro cyo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano cyaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,80%, avuye kuri 84,67% mu isuzuma ryabanje.

Mu bipimo byacyo, uko ruswa igaragara mu gihugu byagize amanota 93,93%, ingamba zo kuyirwanya zigira 79,11%, gukorera mu mucyo bigira 88,72%, naho kubazwa inshingano bigira 81,42%.

Ku mwanya wa gatatu haje icyiciro cy’iyubahirizwa ry’amategeko, cyagize amanota 85,47%, avuye kuri 81,63%.

Mu bipimo byacyo, imikorere y’inkiko yagize amanota 82,13%, imikorere y’inzego z’iperereza n’ikurikiranabyaha igira 85,89%, uburyo abaturage bagerwaho n’ubutabera bugira 76,59%, naho imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko igira 97,26%.

Icyiciro cy’uruhare rw’abaturage mu miyoborere no kudaheza cyaje ku mwanya wa kane n’amanota 84,72%, kivuye kuri 86,31%.

Uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bwaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 81,56%, avuye kuri 82,71%.

Muri iki cyiciro, uburenganzira n’ubwisanzure bishingiye kuri demokarasi byagize amanota 85,01%, imikorere y’imitwe ya politiki igira 73,50%, kubona amakuru afitiye rubanda akamaro bigira 81,67%, naho iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amasezerano mpuzamahanga y’ibanze rigira 86,06%.

Imibereho myiza yazamutse, imiyoborere y’ubukungu iragabanuka

Icyiciro cy’imiyoborere y’ubukungu n’ibigo by’ubucuruzi cyaje ku mwanya wa gatandatu n’amanota 73,28%, avuye kuri 74,84%.

Icyiciro cy’ishoramari mu iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza cyaje ku mwanya wa karindwi n’amanota 68,55%, kivuye kuri 64,69%. Ni cyo cyazamutseho amanota menshi ugereranyije n’isuzuma ryabanje, aho cyiyongereyeho amanota 3,86.

Mu bipimo byacyo, uburezi bwagize amanota 73,05%, ubuzima bugira 78,22%, gahunda zo kurengera abatishoboye zigira 67,15%, umuryango utekanye kandi utera imbere ugira 59,45%, naho guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije bigira 64,89%.

Serivisi z’ikoranabuhanga zagaragajwe nk’imbogamizi

Ireme rya serivisi zihabwa abaturage ni ryo ryaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 68,48%, avuye kuri 71,73% mu isuzuma ryabanje.

Mu bipimo bitanu bigize iki cyiciro, serivisi zijyanye n’imiyoborere zagize amanota 76,95%, izijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza zigira 66,93%, naho izijyanye n’iterambere ry’ubukungu zigira 59,70%.

Ireme rya serivisi zitangwa n’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta ryagize amanota 77,83%, mu gihe serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zagize 60,98%.

RGB yagaragaje ko igabanuka ry’amanota muri iki cyiciro ryatewe ahanini n’imikorere ya serivisi z’ikoranabuhanga, zirimo izifashishwa mu gutanga ibirego mu nkiko, itumanaho rya radiyo na serivisi za Irembo.

Raporo igaragaza ko kunyurwa na serivisi zo gutanga ibirego mu nkiko hifashishijwe ikoranabuhanga byagabanutseho amanota 13,60, itumanaho rya radiyo rigabanukaho 7,50, naho kunyurwa na serivisi za Irembo bigabanukaho 5,60.

Muri raporo nshya, abaturage banyuzwe na serivisi za Irembo bari kuri 81,80%, mu gihe abanyuzwe na serivisi zo gutanga ibirego mu nkiko hifashishijwe ikoranabuhanga bari kuri 65,40%.

Raporo inagaragaza ko, hashingiwe ku makuru ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yo mu 2024, serivisi za Leta 11% gusa ari zo zari zarashyizwe ku ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye, ku buryo abaturage bashobora kuzisaba no kuzihabwa batagombye gukoresha ubundi buryo.

Mu zindi serivisi zasuzumwe, abaturage banyuzwe na serivisi z’ubuhinzi bari 53,70%, izijyanye n’ubutaka, ibidukikije n’imiturire bari 50,90%, naho abanyuzwe na serivisi z’ubuzima bari 63,90%.

RGB isaba ko raporo zikoreshwa mu gufata ibyemezo

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko raporo z’imiyoborere zitagomba gukorwa gusa ngo zibikwe, ahubwo ko zikwiye gukoreshwa mu gufata ibyemezo no kunoza imikorere y’inzego.

Yagize ati: “Amakuru agomba kuba ishingiro ry’imiyoborere. Ibipimo nka Rwanda Governance Scorecard, Citizen Report Card ndetse na Chandler Governance Index ntabwo ari raporo zo gushyirwa ku gipangu gusa. Iyo bihurijwe hamwe, bituma ibyemezo bifatwa bishingiye ku bimenyetso, bigafasha kunoza uburyo ibikorwa bikurikiranwa no kongera kubazwa inshingano.”

Yongeyeho ko ayo makuru afasha Guverinoma kugena ibyihutirwa no kunoza igenamigambi ry’ingengo y’imari.

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Fatmata Lovetta Sesay, na we yavuze ko inzego za Loni ziteguye gukomeza gushyigikira gahunda zo guteza imbere imiyoborere mu Rwanda.

Yagaragaje ko ubufatanye hagati y’impande zombi ari ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere, yifashisha umugani w’Ikinyarwanda ugira uti: “Ababiri baruta umwe.”

Ibyavuye muri iyi raporo bigaragaza ko, nubwo u Rwanda rukomeje kugira amanota yo hejuru mu mutekano no mu bindi byiciro by’imiyoborere, kunoza ireme rya serivisi zihabwa abaturage, cyane cyane izishingiye ku ikoranabuhanga, bikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zisaba kwitabwaho.

Raoul Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *