U Rwanda rwasabye ko ububiko bwa ICTR bwimurirwa i Kigali
Ibi byatangajwe n’Uhagarariye u Rwanda muri Loni, Ambasaderi Martin Ngoga, ku wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya Loni nyuma y’uko Perezida w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), Graciela Gatti Santana, atanze raporo ya 14 y’ibikorwa by’uru rwego.
Ngoga yavuze ko ibi bibazo bigomba kwitabwaho mu gihe Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kari kuganira ku mwanzuro uzagena ahazaza ha IRMCT, imirimo izasigara ikorwa n’uburyo umurage wayo uzabungabungwa.
Yashimangiye ko gusoza imirimo y’uru rwego bitagomba gutuma inshingano z’ubutabera zihagarara, cyane cyane mu gukomeza gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga ibimenyetso n’inyandiko zifashishijwe mu manza.
U Rwanda rwifuza kwakira inyandiko za ICTR
Ambasaderi Ngoga yavuze ko u Rwanda rwifuza ko ububiko bw’inyandiko za ICTR bwimurirwa ku butaka bwarwo, bugakomeza kuba umutungo wa Loni kandi bukagengwa n’amategeko n’ububasha byayo.
Yasobanuye ko izo nyandiko zirimo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside, ibimenyetso by’ibyaha byakozwe n’inyandiko z’imanza zaburanishijwe n’uru rukiko.
Yagaragaje ko ari ingenzi mu kubungabunga amateka, kwigisha ibisekuru bizaza, gufasha mu gukurikirana abakekwaho ibyaha no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
U Rwanda rusanga kwimurira izo nyandiko i Kigali byazegereza abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, ndetse n’inzego zikeneye kuzikoresha mu butabera, ubushakashatsi n’uburezi.
Ngoga yibukije ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda yari yaragaragaje imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano, ku wa 12 Kamena 2026, ko inyandiko za ICTR zifitanye isano n’igihugu kimwe, abaturage bacyo na Jenoside imwe.
Yavuze ko u Rwanda rwamaze gushora imari mu bikorwaremezo byo kubika no kubungabunga inyandiko, guteza imbere ubushobozi bwo kuzishyira mu ikoranabuhanga no gushyiraho ingamba z’amategeko n’umutekano zo kuzirinda.
Yongeyeho ko rwiteguye kwishyura ikiguzi cyo kwimura izo nyandiko, kuzibungabunga, kuzishyira mu ikoranabuhanga no kuzicunga, kugira ngo ibyo bikorwa bitaba umutwaro ku bindi bihugu bigize Loni.
U Rwanda kandi rwijeje ko ruzubahiriza ibanga, kurinda abatangabuhamya no gukomeza korohereza ababifitiye uburenganzira kugera kuri izo nyandiko.
Abakekwaho uruhare muri Jenoside barenga 1.000 baracyashakishwa
Ikindi kibazo u Rwanda rwagaragaje ni icy’abarenga 1.000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri hanze y’ubutabera.
Ngoga yavuze ko hashize imyaka 32 Jenoside ibaye, ariko hakiri abakekwaho ibyaha batagejejwe imbere y’ubutabera, mu gihe abatangabuhamya bagenda basaza, ibimenyetso bikarushaho kugorana kubibona, ndetse bamwe mu barokotse bagapfa batarabonye ubutabera.
U Rwanda rwashimiye ibihugu byarufashije mu kugeza abakekwaho Jenoside imbere y’ubutabera, haba mu kubohereza mu Rwanda cyangwa kubaburanisha mu nkiko zabyo.
Rwasabye ibindi bihugu gushyira mu bikorwa impapuro zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha n’ubusabe bwo kubohereza, ndetse no gukomeza gukorana n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
U Rwanda rwagaragaje ko nubwo IRMCT ishobora gusoza imirimo yarwo, hakwiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo gukomeza gufasha inzego z’ubutabera z’ibihugu mu iperereza no gukurikirana abakekwaho ibyaha.
Ngoga yagize ati: “Gufunga urwego ntibigomba na rimwe guha abihisha ubutabera amahirwe yo kudahanirwa ibyo bakoze.”
Yongeyeho ko kurinda abatangabuhamya no kubungabunga ibimenyetso ari ingenzi, kimwe no gukomeza gutuma inyandiko z’imanza ziboneka ku bazikeneye mu buryo bwemewe n’amategeko.
U Rwanda rwiteguye kwakira abakatiwe na IRMCT
U Rwanda rwongeye kwemeza ko rwiteguye kwakira abantu bakatiwe n’inkiko mpuzamahanga kugira ngo barangirize ibihano byabo mu Rwanda, hubahirizwa amategeko n’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwabo.
Ngoga yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu kwakira abakatiwe n’inkiko mpuzamahanga, kandi rwiteguye kubahiriza uburenganzira bwabo no kwemera ubugenzuzi bwigenga.
Yashimangiye kandi ko imirimo isigaye ya IRMCT igomba kwimurwa mu buryo buteguye neza, hagaragazwa inzego zizayikurikirana n’igihe zizayikoreramo.
Yasabye Akanama gashinzwe Umutekano kumva ibitekerezo by’ibihugu birebwa n’ibyemezo biri gutegurwa, by’umwihariko abarokotse Jenoside n’imiryango yabo.
Yavuze ko benshi mu batanze ubuhamya muri ICTR batakiriho, mu gihe abandi bageze mu zabukuru bagitegereje ubutabera.
Yashimangiye ko igisekuru gishya gifite inshingano zo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ibikorwa byo kugoreka ukuri.
Ngoga yasoje avuga ko ICTR yashyiriweho gutanga ubutabera, bityo gusoza imirimo ya IRMCT bitagomba gukuraho iyo ntego. Yavuze ko umurage w’izo nkiko ugomba kubungabungwa kugira ngo ukomeze gufasha ubutabera, uburezi n’ubushakashatsi, ndetse n’ibisekuru bizaza.
