Twahisemo kuguma mu Rwanda nubwo byari nko kwiyemeza gupfa “Brig.Gen Faye”

0

 

Brigadier General Faye Hadji Babacar wo muri Sénégal, umwe mu basirikare ba LONI bahisemo kutava mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasangije ubuhamya bwe agaragaza ukuntu bahisemo kuguma mu Rwanda barengera ubuzima bw’inzirakarengane nubwo bari bafite uburenganzira bwo kuhava.

Brigadier General Faye Hadji Babacar

Brigadier General Faye Hadji Babacar, ukomoka muri Sénégal, yavuze ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, bamwe mu basirikare ba MINUAR (Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda) bahisemo kuguma mu gihugu, barengera ubuzima bw’abantu, nubwo amategeko yari yabahaye uburenganzira bwo kuhava.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bitera intege nke izindi ngabo za “MINUAR”. Ku gitutu cy’u Bubiligi, akanama k’Umutekano ka “LONI” ku wa 21 Mata 1994 kemeje ko “MINUAR” igabanywa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda imbaga yicwaga.

Brig. Gen. Faye, yagize ati, “nari umwe mu ndorerezi za gisirikare zari mu Rwanda icyo gihe. Twari dufite uburenganzira bwo kugenda, kandi abagiye i Nairobi bari guhabwa amafaranga menshi n’ubuzima bwiza. Ariko kuguma mu Rwanda byari nko kwiyemeza gupfa. Cyari icyemezo gikomeye cyo gufata, ariko cyari n’ikimenyetso cy’ubwitange ku bari bahagumye.”

Yakomeje avuga ko buri munsi bari begereje urupfu, ariko ibyishimo byabo bikaba kubona nibura abantu bake babashaga kurokora, baba abari mu duce “LONI” yagenzuraga cyangwa abari bashakishwa n’Interahamwe.

Guhura n’Interahamwe:

Brig. Gen. Faye yanibukije uburyo rimwe yahuye n’Interahamwe zamwitiranyije n’“Inyenzi” – izina rikoreshwa mu gusebya Ingabo za FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko ubwo yari aherekeje umwe mu babikira, yahuye n’itsinda ry’abantu bafite intwaro bamushinja kuba ari Inkotanyi.

Ati, “Narabegereye mbabwira nti: ntimunyitiranye, ndi Umunyasenegal. Umwe muri bo ambwira ko Abatutsi ari ‘abarozi’ bashobora kugera hose. Nyuma barandekura baranyohereza.”

Urwibutso kuri Capt. Mbaye Diagne:

Mu buhamya bwe, Brig. Gen. Faye yagarutse ku nshuti ye y’akadasohoka, Capt. Mbaye Diagne, na we wo muri Sénégal, wahisemo kwitangira kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Brigadier General. Faye aganira n’Ingabo z’u Rwanda

Capt. Mbaye yari mu ngabo za LONI zaje mu Rwanda mu 1993. Ubwo Jenoside yatangiraga, yafashe iya mbere mu bikorwa byo gutabara, akiza abantu barimo n’abana ba Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana.

Tariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo yari atwaye ubutumwa bwa Gen. Romeo Dallaire, imodoka ye yarashweho n’igisasu cya mortier kimuhitana ako kanya. Brig. Gen. Faye yavuze ko ari mu ba mbere bageze aho apfiriye.

Ati, “Mbaye yari intwari. Nubwo yari wenyine nta ntwaro, yashoboye kurokora benshi. Ndetse n’iyo abandi batinya, we ntiyigeze ahagarika ibikorwa by’ubutabazi kugeza ku munsi apfiriyeho.”

Ubuhamya bwa Brig. Gen. Faye Hadji Babacar ni ikimenyetso cy’uko nubwo bamwe bateshutswe intege n’igitutu cya politiki mpuzamahanga, hari abasirikare b’umutima wagutse bahisemo kuguma mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bitangira kurengera ubuzima bw’inzirakarengane.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2

2

2

2