Prophet Joshua wari uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yamaze kurekurwa arataha nyuma y’uko habayeho ubwumvikane n’ubushinjacyaha bakamwemerera gukurikiranwa ari hanze.
Prophet Joshua yatawe muri yombi hamwe n’abatiwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda. tariki 17-18 Ukuboza 2025, bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Prophet Joshua we kandi akurikiranweho icyaha cyo kunanirwa gusobanura inkomoko y’umutungo we.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 19 Ukuboza 2025 ubwo yanasobanuraga byinshi ku itabwa muri yombi ry’aba, Dr. Murangira B. Thierry yibukije ko RIB itazihanganira na gato ibikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry’Igihugu, haba mu kurimbisha, mu kwishimisha, mu gutanga impano cyangwa mu kugaragaza ubukungu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Abantu bose basabwa kubireka burundu, kuko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.”

Dosiye yaba yari  yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukuboza 2025, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

                   Prophet Joshua yumvikanye n’Ubushinjacyaha arekurwa by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *