Harimo gukorwa Ubushakashatsi ngo 30 bakiriho bagirwe Intwali
Urwego Rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rusobanura ko hari gukorwa Ubushakashatsi ku bantu bagera kuri 30 bakiriho kugirango bagirwe Intwali cyangwa bahabwe imidali n’impeta by’Ishimwe.
Byagarutsweho Tariki 29 Ukuboza 2025, ubwo CHENO yagiranaga ikiganiro n’Itangazamakuru hagamijwe kugaragaza aho imyiteguro y’umunsi w’Intwali igeze.
CHENO ivuga ko mu kwizihiza umunsi w’Ubutwali ku nshuro ya 32 hazakoreshwa Insanganyamatsiko yakoreshejwe ubwo hizihizwaga uyu munsi ku nshuro ya 31 yagiraga iti“Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO Nkusi Deo,Avuga impamvu iyi Nsanganyamatsiko igarutse ari uko basanze ubutwari ari bwo bwarinze u Rwanda, kandi bikaba byarasabye kunga imbaraga no gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kugira ngo bigerweho bagere no ku iterambere.
Ati: “Ubutwari ni ikintu cy’ingenzi kuko ni cyo cyaremye u Rwanda, ni cyo cyarurinze, ni cyo cyaruteje imbere, ariko twasanze kugira ngo abantu babashe kuba intwari ari uko bafatanya, bashyira hamwe bakunga ubumwe.”

CHENO yatangaje ko kandi hari abagera kuri 30 bashobora kugirwa Intwali bakiriho ariko hagikorwa Ubushakashatsi ngo harebwe niba ibyo bakoze bibaha ayo mahirwe ntawavuye uri uwo murongo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yavuze ko hari ubushakashatsi bwarangiye ku bantu barenga 30 bashobora kugirwa Intwari z’Igihugu ariko ko nanone ari ibintu bisaba kwitonda.
Rwaka Nicolas,uyobora Ishami ry’Ubushakashatsi muri CHENO Agira ati “Urutonde ni rurerure, buri mwaka dukora ubushakashatsi uko tugenda tubona amafaranga. Uyu munsi abo tumaze kubukoraho navuga ko bwarangiye barenga 30 ariko nanone tugenda dukomereza kubakoraho ubundi kuko ntituba dusiganwa n’igihe ahubwo tureba niba ibyo bakoze bakirangwa na byo kuko ushobora kwihuta ejo bigahinduka.”

Nkusi Déo agaruka ku nzira binyuramo ngo umuntu agirwe Intwali noneho akiriho ari ikintu kitoroshye na mba.
Agira ati “Muri Kiliziya Gatolika hari ikintu bita Abatagatifu ariko muzi igihe bifata usanga bamwemeza abantu bose baramwibagiwe. Na twe rero bifata igihe bikitonderwa kuko kwitwa Intwari ubuzima bwose ukiriho kandi uri umuntu ushobora kugwa ntibyoroshye. Buri rwego rurabyitondera kugira ngo icyemezo kizafatwa kibe cyizewe bishobotse kwibeshya ntibibemo.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, yavuze ko hari ubushakashatsi bwarangiye ku bantu barenga 30 bashobora kugirwa Intwari z’Igihugu ariko ko nanone ari ibintu bisaba kwitonda.
Ati “Urutonde ni rurerure, buri mwaka dukora ubushakashatsi uko tugenda tubona amafaranga. Uyu munsi abo tumaze kubukoraho navuga ko bwarangiye barenga 30 ariko nanone tugenda dukomereza kubakoraho ubundi kuko ntituba dusiganwa n’igihe ahubwo tureba niba ibyo bakoze bakirangwa na byo kuko ushobora kwihuta ejo bigahinduka.”
CHENO igaragaza ko ukwezi k’ubutwari kuzatangira ku wa 04 Mutarama 2026, kukaba kuzarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo; ibiganiro bizanyuzwa mu maradiyo na televiziyo, imbuga nkoranyambaga, hazakinwa imikino irimo umupira w’amaguru, ibitaramo, gutaha ibikorwa by’iterambere n’ibindi.
Raoul Nshungu – Amahoronews.com
