Gamico yongereye ishoramari mu ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
KIGALI, ku wa 14 Kanama 2026 — Ikigo Gamico Ltd, gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe cya Bashyamba mu Mujyi wa Kigali, kiravuga ko ishoramari mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo rishya ari ingenzi mu kongera umusaruro no guteza imbere uburyo bwo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho.
Ibi byagarutsweho ubwo Gamico hizihizaga imyaka itanu imaze ikorera mu Rwanda, igikorwa cyabaye ku wa 14 Kanama 2026, aho iki kigo cyerekanye ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga kimaze gushyira mu kirombe cya Bashyamba.
Muri ibyo bikorwa harimo umuhanda w’ubucukuzi uri munsi y’ubutaka, gari ya moshi ikoreshwa mu gutwara amabuye mu kirombe, shafts, decline, ibikorwa byo gutobora no guturitsa urutare, uruganda rutunganya amabuye yacukuwe ndetse na laboratwari y’ikirombe.
Gamico ivuga ko ibi bikorwa bigamije kunoza imikorere y’ikirombe, kongera umutekano w’abakozi ndetse no kuzamura ubushobozi bwo gucukura no gutunganya umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa Gamico Ltd, Imena Evode, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo cyateye intambwe ikomeye, ayikesha cyane ubufatanye hagati y’abakozi, abafatanyabikorwa n’inzego bireba.
“Ibyo tumaze kugeraho mu myaka itanu ishize ni umusaruro w’ubufatanye. Twashoye imari mu guteza imbere ibikorwa by’ubucukuzi, gutunganya amabuye y’agaciro no kongera ubushobozi bw’ikigo,”

Uruganda rutunganya toni 15 ku isaha
Kimwe mu bikorwa Gamico ishyira imbere ni uruganda rutunganya amabuye y’agaciro, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 z’amabuye yacukuwe ku isaha.
Ikigo kivuga ko uru ruganda rugamije kongera ubushobozi bwo gutunganya umusaruro ukomoka mu kirombe no gutanga umusaruro ufite ubuziranenge.
Gamico kandi yashyizeho laboratwari y’ikirombe, izajya ifasha mu gupima no gusesengura amabuye yacukuwe, kugira ngo hamenyekane neza imiterere n’ubwiza bw’amabuye akurwa muri icyo kirombe.
Ikoranabuhanga ryinjira mu bucukuzi bwo munsi y’ubutaka
Kimwe mu bintu byagaragajwe cyane ni gari ya moshi ikoreshwa munsi y’ubutaka mu gutwara amabuye.
Gamico ivuga ko ubu buryo bushobora gufasha mu kunoza imigendekere y’ibikorwa byo mu kirombe no kugabanya imirimo isaba gutwara amabuye mu buryo bwa gakondo.
Iki kigo kandi cyerekanye ibikorwa byo gucukura no guturitsa urutare, bikaba ari bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kwagura no kugera ku bice bishya by’ikirombe.
Iri shoramari rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane binyuze mu ikoranabuhanga, kongera umusaruro, kunoza imikorere no guteza imbere ubucukuzi bukorwa mu buryo bugezweho.
Ku ruhande rwa Gamico, ubuyobozi buvuga ko ibikorwa remezo byubatswe mu myaka itanu ishize ari umusingi wo gukomeza kwagura ubushobozi bw’ikirombe no kongera umusaruro mu myaka iri imbere.


