Kanseri ntikivuze urupfu, abaturage barasabwa kwisuzumisha hakiri kare
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Maniragaba Théoneste, akaba n’umuganga mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare by’u Rwanda, yavuze ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire ku ndwara ya kanseri, kuko ubu hari ubushobozi bwo kuyisuzuma no kuyivura mu Rwanda.
Dr. Maniragaba yavuze ko iterambere ry’ubuvuzi ryatumye serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri ziboneka ahantu henshi mu gihugu, bityo abaturage bakaba bakwiye kujya kwisuzumisha hakiri kare.
Yagize ati: “Abantu benshi bari bazi ko kurwara kanseri bivuze urupfu, ariko si ko bikimeze. Bari bazi ko umurwayi yivuriza hanze, ntabwo ariko bikimeze. N’uwivurije mu gihugu yari azi ko ubuvuzi akeneye yabusanga i Butaro cyangwa i Kigali, ubu si ko bikimeze.”
Yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yashyize imbaraga mu kwegera abaturage serivisi zo kuvura kanseri, ku buryo abarwayi bashobora kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu gihugu.
Ati: “Minisiteri y’Ubuzima yakoze ibishoboka byose ngo amavuriro avura kanseri yiyongere. Ku ndwara ya kanseri, ubu abashobora kubagwa babisanga ahantu hatanu nibura, harimo Ibitaro bya Butaro, CHUK, Ibitaro Bikuru bya Gisirikare by’u Rwanda, Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal ndetse na CHUB.”
Dr. Maniragaba kandi yavuze ko ubu abaturage bashobora kubona serivisi zitandukanye zijyanye no gusuzuma kanseri, zirimo gukoresha imashini za CT scan na MRI, ndetse n’ibipimo bya laboratwari, bitabaye ngombwa ko byose bikorerwa ahantu hamwe.
Yagize ati: “Ubu ishami rya kanseri rirakora. Abantu bashobora kwisuzumisha bakabona ibipimo byo kunyura mu mashini zishoboka, scaneri na MRI birahari, ibipimo bya laboratwari bakabimenya, atari ngombwa ko biva i Butare.”
Yagaragaje ko kwegera abaturage izi serivisi ari ingenzi cyane, cyane cyane ko hari abaturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, aho usanga bafite ibyago byo kurwara kanseri bijyanye n’imirire, ibyo banywa n’imyitwarire.
Dr. Maniragaba yavuze ko imibare y’abagaragaraho kanseri yagiye yiyongera mu myaka yashize, ariko ko ibi bifitanye isano n’izamuka ry’ubushobozi bwo kuyisuzuma ndetse n’imyumvire y’abaturage mu bijyanye no kwisuzumisha.
Yagize ati: “Buri mwaka bigaragara ko kanseri ziyongera, ariko si ukwiyongera ku zariho gusa. Dukurikiye imibare duhabwa n’abahanga, mu gihugu cyacu mu myaka 10 ishize nta baganga basuzuma babyigiye bari bahari ndetse nta nubwo twari dufite ibikoresho biboneka hafi y’abaturage.”
Yavuze ko mu myaka 10 ishize umubare w’abarwayi ba kanseri wavuye ku bantu bagera kuri 700 ku mwaka ukagera ku barenga 7,000 mu mwaka wa 2024/2025.
Ati: “Imibare ya 2024/2025 igaragaza ko twageze ku 7,000. Mu myaka 10 twagiraga nk’abarwayi 700. Impamvu ya mbere ni uko ivuriro ryashoboraga kubisuzuma neza ryari CHUB, haza CHUK, ariko ubu noneho yabaye atanu, bituma abarwayi bose bashobora gusuzumwa kuko abaganga babasuzuma bahari n’ibikoresho birahari.”
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kurwanya Kanseri yasabye abaturage kudategereza ko indwara ikomera, ahubwo bakagana abaganga bakisuzumisha hakiri kare.
Yavuze ko kanseri iyo ifashwe hakiri kare, amahirwe yo kuyivura no gukira aba ari menshi, bityo kwisuzumisha hakiri kare bikaba ari ingenzi mu gukumira kuremba no gutinda gutangira ubuvuzi.

Dr. Maniragaba yavuze ko iterambere ry’ubuvuzi ryatumye serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri ziboneka ahantu henshi mu gihugu
