Abagore n’abakobwa bakuriweho inda mu buryo bwemewe biyongereyeho abarenga 1.000

0
safe-abortion
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko umubare w’abagore n’abakobwa bahabwa serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko wazamutse ukagera ku 3.200 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, uvuye ku bari hagati ya 1.800 na 2.200 ku mwaka mu myaka yabanje.

RBC ivuga ko iri zamuka rifitanye isano n’ivugururwa ry’amategeko ndetse no kwagura uburyo abaturage bageraho izi serivisi z’ubuvuzi.

Mu Rwanda, gukurirwamo inda byemewe n’amategeko mu bihe biteganywa n’iteka rya Minisitiri, birimo igihe utwite ari umwana, igihe inda yatewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa gushyingirwa ku gahato, igihe inda yatewe n’umuntu bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, ndetse n’igihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Uretse igihe inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite, iyo serivisi itangwa igihe inda itarengeje ibyumweru 22.

Abasaba izi serivisi biyongereyeho abarenga 1.000

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Gahunda zo Kwita ku Buzima bw’Ababyeyi n’Abana muri RBC, Dr Cyiza François Regis, yavuze ko mbere ya Kamena 2025, umubare w’abahabwaga serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe wari hagati ya 1.800 na 2.200 ku mwaka.

Yabitangaje ku wa 9 Ukwakira 2026, mu biganiro byahuje Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) n’abanyamakuru.

Yagize ati: “Ubona ko imibare y’abahabwa iyo serivisi igenda yiyongera. Aho tugereranyije nko mu myaka itatu ishize, wasangaga abantu basaba serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe mu mavuriro bazihawe, ni ukuvuga mbere ya Kamena 2025, bari hagati ya 1.800 na 2.200 ku mwaka.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abasabye izi serivisi bageze ku 3.200, bivuze ko biyongereyeho abarenga 1.000 ugereranyije n’imyaka yabanje.

Dr Cyiza yavuze ko iri zamuka rigaragaza ko hari abantu benshi bari bakeneye izi serivisi ariko bakaba baragorwaga no kuzigeraho, kuko mbere zatangirwaga cyane cyane mu bitaro bya Leta, ibyigenga na polyclinique.

 Dr. Cyiza François Regis yavuze ko abagore bakuriwemo inda mu buryo bwemewe n’amategeko biyongereye

Iteka rya Minisitiri rigena ko izi serivisi zishobora gutangirwa mu bigo by’ubuvuzi bya Leta cyangwa ibyigenga byemewe na Minisiteri y’Ubuzima, birimo ibitaro, ibigo nderabuzima na polyclinique.

Serivisi zigiye kugera mu bigo nderabuzima byo mu gihugu hose

RBC yatangaje ko igerageza ryo gutangira serivisi zo gukurirwamo inda mu bigo nderabuzima ryatanze umusaruro, ku buryo hateganywa ko ryagurwa rikagera mu gihugu hose.

Iri gerageza ryamaze umwaka, rikorerwa mu bigo nderabuzima 43 byo mu turere twa Musanze, Karongi, Rwamagana na Ruhango.

Dr Cyiza yavuze ko mu bantu 3.200 basabye izi serivisi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, abagera kuri 900 kugeza ku 1.000 baziherewe mu bigo nderabuzima byari muri iyi gahunda y’igerageza.

Muri ubu buryo, umuforomo cyangwa umubyaza wabihuguriwe yakira umuntu ukeneye iyo serivisi, akamusuzuma kandi agafata ibizamini bikenewe.

Ibisubizo by’ibizamini bishyirwa mu ikoranabuhanga, bigasuzumwa n’umuganga uri ku bitaro. Uwo muganga aganira n’umuforomo cyangwa umubyaza wakiriye umurwayi, mbere yo gufata icyemezo ku itangwa rya serivisi.

Dr Cyiza yavuze ko ibyavuye muri iri gerageza byagaragaje ko izi serivisi zishobora gutangirwa mu bigo nderabuzima mu buryo bukwiye.

Ati: “Turi guteganya noneho kubijyana no mu gihugu hose.”

Uko ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku madini bizabyitwaramo

Nubwo serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe ziri muri gahunda z’ubuvuzi, hari amadini atazishyigikira ashingiye ku myemerere yayo ijyanye no kurengera ubuzima bw’umuntu kuva agisamwa.

Ibi bitera kwibaza uko ibigo by’ubuvuzi bishamikiye kuri ayo madini bizitabira gahunda yo kugeza izi serivisi ku baturage, cyane ko hari n’amadini atemera bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

Dr Cyiza yavuze ko RBC ikorana n’ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku madini, ariko ko iyo ikigo kidashobora gutanga serivisi runaka kubera imyemerere yacyo, gifasha umurwayi kumenya ahandi ashobora kuyibonera.

Yagize ati: “Ibigo by’ubuvuzi bishamikiye ku miryango y’abihayimana bikorana na Leta usanga abaganga babikoramo na byo bitanga serivisi z’ubuzima muri rusange. Nubwo kuri serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, bitewe n’imyemerere yabo, hari ibyo baba bumva batemera, na bo turakorana.”

Yakomeje avuga ko iyo umurwayi akeneye serivisi ikigo cy’ubuvuzi gishingiye ku idini kidatanga, bamufasha kumenya aho ashobora kuyibonera.

Iyi gahunda iri mu ngamba zo kwagura serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no korohereza abazikeneye kuzigeraho, mu gihe hakomeza kubahirizwa amategeko n’amabwiriza agenga itangwa ryazo mu Rwanda.

Raoul Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *