U Rwanda n’u Bushinwa mu masezerano yo guteza imbere iby’indege

0
3
U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera umutekano w’ingendo zo mu kirere, kunoza igenzura ry’indege no guteza imbere ubuziranenge bwazo.

Aya masezerano y’ubwumvikane (MoU) yashyizweho umukono n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Indege za Gisivili (RCAA) n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe Indege za Gisivili (CAAC), agamije gushimangira ubufatanye mu bya tekiniki no kongera ubushobozi bw’inzego zigenzura ibikorwa by’indege za gisivili.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Ntirenganya, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo ubufatanye n’u Bushinwa, agaragaza ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gukomeza umubano mwiza ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Yagize ati: “Twiyemeje kurushaho guteza imbere imikoranire yacu. Uyu munsi, ntiturimo gusinya inyandiko gusa, ahubwo turimo gukomeza ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi no gushora imbaraga mu kugira ikirere kirushaho kugira umutekano ku bagenzi bose bagenda mu ndege zacu.”

Col. Ntirenganya yasobanuye ko umutekano w’ingendo zo mu kirere ushingira ku kuba indege zujuje ibisabwa, abapilote bafite impushya zibemerera gukora akazi kabo, ndetse n’ibibuga by’indege byujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano.

Yashimangiye ko kugira ngo ibyo bigerweho, ari ngombwa ko inzego zishinzwe kugenzura iby’indege zikorana, zigahana amakuru, ubumenyi n’ubunararibonye.

Ubufatanye buzibanda ku igenzura n’ubuziranenge bw’indege

Aya masezerano ateganya ko u Rwanda n’u Bushinwa bizongera imikoranire mu kwemeranya ku byangombwa, ibyemezo n’impushya zijyanye n’indege, hagamijwe koroshya imikorere no kugabanya gusubiramo igenzura aho bishoboka.

Azanafasha mu guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu igenzura ry’indege, by’umwihariko mu kureba niba zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kuguruka, bizwi nka airworthiness certification.

Ubufatanye mu bya tekiniki kandi buzafasha kongera ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byombi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga indege za gisivili. Ibi bizakorwa binyuze mu gusangira ubumenyi no gufatanya mu igenzura ry’ubuziranenge bw’indege.

Aya masezerano aje yiyongera ku zindi gahunda z’ubufatanye u Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubwikorezi n’ibikorwaremezo.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 55

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye ku wa 12 Ugushyingo 1971. Uyu mubano umaze kwaguka ukagera mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

Mu rwego rwo gukomeza kuwushimangira, muri Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rukaba ari rwo rwa mbere rw’umukuru w’icyo gihugu. Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi n’ibikorwaremezo.

Muri Nzeri 2024, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama ya Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC) yabereye i Beijing mu Bushinwa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping. Muri iyo nama, umubano w’ibihugu byombi wazamuwe ku rwego rw’ubufatanye bwagutse kandi bufite intego z’igihe kirekire (Comprehensive Strategic Partnership), hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire mu nzego z’ingenzi z’iterambere.

Mu bukungu, ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kugira uruhare rukomeye mu mubano wabyo. Imibare yatangajwe na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda igaragaza ko agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu 2024 kageze kuri miliyari 4.76 z’amayuwani y’u Bushinwa.

U Bushinwa kandi bugira uruhare mu mishinga y’ibikorwaremezo mu Rwanda, irimo kwagura Ibitaro bya Masaka, umushinga w’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II n’imishinga ijyanye n’ikoranabuhanga mu burezi.

Ibigo by’Abashinwa na byo byagize uruhare mu iyubakwa no kuvugurura imihanda, ndetse no gushora imari mu nganda no mu zindi nzego z’ubukungu.

Mu rwego rw’ubuzima, kuva mu 1982, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yatumye u Bushinwa bwohereza mu Rwanda amatsinda y’abaganga afasha mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Mu burezi, kuva mu 1976, u Bushinwa bwagiye butanga buruse ku Banyarwanda bajya kwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, mu mashami arimo siyansi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

Ubufatanye bushya mu rwego rw’indege za gisivili ni indi ntambwe mu kongera imikoranire mu bya tekiniki no guteza imbere umutekano w’ingendo zo mu kirere. Binyuze muri aya masezerano, ibihugu byombi biteze imbere uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’indege, gusangira ubumenyi no koroshya imikorere y’inzego zibishinzwe.

Ubu bufatanye bufite akamaro mu gihe umutekano w’ingendo zo mu kirere usaba ko ibihugu bikomeza gukorana, bigahana amakuru kandi bikubahiriza amahame mpuzamahanga agenga umutekano w’indege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *