GtGYeGTWcAAv_TG-1536x1024 (1)

 

Abakora n’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagaragaje icyizere ku iterambere ry’uru rwego, nyuma y’ibiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagiranye na Kamayirese Jean d’Amour uhagarariye Rwanda Leather Association (RLA).

Ibiganiro byabaye ku wa 19 Kanama 2026, byibanda ku buryo urwego rw’impu n’ibizikomokaho rwatezwa imbere, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.

Guverineri Mugabowagahunde yagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru yiteguye gushyigikira uru rwego. Muri Gicumbi hateganyijwe umushinga w’uruganda rutunganya impu n’ibizikomokaho, bikaba bishobora gufasha kongera agaciro ku mpu ziva ku matungo no guteza imbere inganda zikorera muri uru rwego.

Kamayirese Jean d’Amour yavuze ko ibiganiro yagiranye na Guverineri byamusigiye icyizere, kuko yabonye ko ubuyobozi bwumva akamaro k’urwego rw’impu kandi bwiteguye kurushyigikira.

Kamayirese Jean d’Amour

Yagize ati: “Twabonye ko ashyigikiye uru rwego rwari rwarasigaye inyuma. Natwe abanyamuryango turishimiye kuba dufite abayobozi bumva neza icyerekezo cyiza cy’igihugu.”

Mu Rwanda hakomeje gushakwa ahantu hakwiye kubakwa tannery park, nyuma y’uko gahunda yo kuwubaka muri Bugesera Special Economic Zone ihindutse. Guverinoma ivuga ko uyu mushinga ari ingenzi mu guteza imbere gutunganya impu no kongera agaciro ku bikomoka ku matungo.

Rwanda Leather Association isanzwe ikora ibikorwa byo guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga mu gutunganya ibikomoka ku mpu. Mu 2025, yahuguye bamwe mu mpunzi z’Abarundi bo mu Nkambi ya Mahama ku gukora inkweto, imikandara, imifuka n’ibindi bikomoka ku mpu.

Abakora muri uru rwego bavuga ko gushyigikira ibikorwa byo gutunganya impu mu Ntara y’Amajyaruguru bishobora guteza imbere imirimo, ishoramari n’ubucuruzi, ndetse bigahuza aborozi, abacuruza impu n’abazitunganya.

Ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru na Rwanda Leather Association bifatwa nk’intambwe ishobora gufasha uru rwego kwaguka no kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na Kamayirese Jean d’Amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *