Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda kuba maso mu bihe biri imbere
Perezida Kagame akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu yazisabye kimwe n’izindi nzego z’umutekano kuba maso no kwitegura guhangana n’ingorane zishobora kuza mu gihe kiri imbere.
Mu gihe turi gusoza umwaka,Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yashimiraga inzego z’umutekano z’u Rwanda uko zitwaye n’uburyo bakomeje gukora ku rwego rw’ikirenga, haba abari imbere mu gihugu, n’abagiye mu butumwa hanze mu mwaka 2025.
Agira ati”Imbere mu gihugu, gushikama n’ubushishozi bwanyu bikomeza kurinda abaturage bacu, bikabungabunga ubusugire bw’Igihugu kandi bigashimangira ubwigenge bwacyo buri munsi. Mu mahanga, mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika, mukomeje guhesha ishema Igihugu cyacu mukurikiza indahiro yacu yo kurinda ubuzima bw’abantu, mukoresheje ubushobozi bwose, ubumenyi bwose ndetse n’umuhate bidacogora.”
Mu rwego rwo kwerekana ishema atewe n’izi ngabo Perezida Paul Kagame akomeza agira ati “Nk’uko bavuze haruguru, ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni bo mbaraga (ingabo) nifuje kugira.”
Yongeye gusaba Inzego z’umutekano kuba maso, bakaba bahangana n’ikibazo cyabaho, kandi bakomeze icyerekezo cyo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.
Yakomeje agira ati: “Mu gihe twinjira mu mwaka mushya, ndabashishikariza gukomeza uwo murongo no gukomeza kubahiriza amahame y’ubunyangamugayo mu nshingano biranga inzego zacu. Dukomeze kuba maso kandi tujyane n’igihe twiteguye guhangana n’ibibazo bishya bishobora kuvuka, mu gihe dukomeje gukorera hamwe icyerekezo cy’u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango we bwite, yifurije inzego z’umutekano n’imiryango yabo, iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire wa 2026 ndetse kandi uzabe uw’amahirwe n’intsinzi.

