Abanyamulenge bagejeje ikirego muri ICC barega Tshisekedi

0
02-img_3778-c8fe4

Abahagarariye Abanyamulenge bo muri Minembwe, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bagejeje ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bavuga ko bimaze igihe bibakorerwa.

Iki kirego cyatanzwe ku wa 14 Kanama 2026 i La Haye mu Buholandi, mu gikorwa cyitabiriwe n’Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’abanyamategeko babahagarariye.

Abaregera ICC bavuga ko abaturage bo muri Minembwe bakorewe ibikorwa bashyira mu byaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, kwimurwa ku gahato ndetse na Jenoside.

Me Nteziryayo Innocent, umwe mu banyamategeko babahagarariye, yavuze ko mu baregwa harimo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ye ndetse n’abayobozi b’u Burundi.

Agira ati “Cyane cyane twibanze ku birego byabaye mu mezi ya nyuma y’uyu mwaka ajyanye na kuriya kurasa kw’indege za drone zasenye ibikorwaremezo muri Minembwe n’ahandi hatandukanye.”

Yavuze ko ikirego cyibanze cyane ku bitero by’indege zitagira abapilote byagabwe muri Minembwe, amagambo avuga ko ahembera urwango ndetse n’uruhare rushobora kuba rwaragizwe n’ingabo za RDC n’u Burundi.

Abanyamulenge kandi bashinja imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, Nyatura na FDLR kugira uruhare mu bikorwa byibasiriye abaturage bo muri Minembwe.

Dosiye yashyikirijwe ICC irimo ubuhamya bw’abavuga ko bahohotewe, amafoto, amashusho n’izindi nyandiko zivuga ku bikorwa by’ihohoterwa, kwimurwa ku gahato, gufungwa binyuranyije n’amategeko ndetse n’iyicarubozo.

Abanyamulenge bavuga ko kwegera ICC ari uburyo bwo gusaba ubutabera mpuzamahanga no guha ijwi abavuga ko bahohotewe muri Minembwe.

Iki kirego kandi cyibukije ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge i Gatumba mu Burundi mu 2004, aho impunzi nyinshi z’Abanyamulenge ziciwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *