U Rwanda na RDC bigiye gushyira ingamba nshya mu bikorwa byo kubahiriza Amasezerano ya Washington
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bemeranyije gushyiraho ingamba ebyiri nshya zigamije gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, cyane cyane ahari ibibazo by’umutekano.
Ibi byemejwe mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM), yabaye ku wa 12 no ku wa 13 Kanama 2026 i Geneva mu Busuwisi.
JSCM ni rumwe mu nzego zashyizweho mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’inzira y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, hashingiwe ku Masezerano ya Washington yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu byombi, Paul Kagame na Félix Tshisekedi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama, impande zombi zavuze ko zizateza imbere ingamba ebyiri zizafasha gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, aho ikibazo kiri.
Nubwo hatatangajwe ibisobanuro birambuye kuri izo ngamba, u Rwanda na RDC byasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuzisuzuma no gutanga ibitekerezo byazo mu nama itaha ya JSCM.
Amasezerano ya Washington ashyiraho uburyo bwo gukemura ibibazo by’umutekano bimaze igihe biteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, birimo ikibazo cy’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu rwego rw’ayo masezerano, RDC isabwa guhangana no gusenya FDLR, mu gihe u Rwanda rwo rwitezweho gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera iterabwoba rituruka kuri uwo mutwe.
U Rwanda rumaze igihe rushinja FDLR kuba igizwe ahanini n’abahoze mu ngabo n’imitwe yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuba yaragiye igaba ibitero ku Rwanda.
Inama y’impande eshatu izaba mu Ukwakira
U Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi byemeranyije kuzagira inama y’impande eshatu mu Kwakira 2026.
Iyi nama izategura ibikorwa byo gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, ndetse ishyireho gahunda nshya y’ibikorwa, izwi nka Operations Order, izayobora ibikorwa bihuriweho n’impande zombi.
Inama ya JSCM yabereye i Geneva yahuje abahagarariye u Rwanda na RDC, hamwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’igihugu gihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu biganiro by’amahoro, ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Impande zombi zemeranyije ko inama ya karindwi ya JSCM izabera i Geneva ku wa 16 no ku wa 17 Nzeri 2026.
