Afurika ifite byose, ikibazo ni ukunanirwa kubikoresha ngo igere aho yifuza- Perezida Kagame

0
p1

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ifite abantu, umutungo kamere n’ubushobozi byose ikeneye kugira ngo itere imbere, ariko ikibazo gikomeye ikomeje guhura na cyo ari ukunanirwa gukoresha neza ibyo ifite kugira ngo igere ku ntego yifuza.

Kagame: Afurika ifite ibyo ikeneye byose, ariko ikibazo ni ukubikoresha neza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Afurika ifite abantu, umutungo kamere n’ubushobozi byose ikeneye kugira ngo itere imbere, ariko ko ikibazo gikomeye ikomeje kugira ari ukunanirwa gukoresha neza ibyo ifite kugira ngo igere ku ntego zayo.

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, mu kiganiro cyahuje abayobozi, abashakashatsi, abikorera ndetse n’urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, mu Ihuriro Africa Mindset Reset Forum riri kubera i Kigali.

Iri huriro ryateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance (ASG), ryashinzwe na Perezida Paul Kagame afatanyije na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Kagame yavuze ko Afurika imaze gutera intambwe igaragara ugereranyije n’aho yari iri mu myaka 50 ishize, ariko ko hakiri byinshi umugabane utarageraho kandi ko bidakwiye gukomeza kumera bityo.

Ati: “Afurika ifite abantu. Ifite umutungo. Ifite ubushobozi. Kandi twagombye kuba twarize amasomo menshi.”

Yavuze ko ikibazo Afurika ikwiye kwibandaho atari ukongera gutondeka ibibazo ifite, ahubwo ari ugushaka impamvu ituma idashobora gukoresha ubushobozi bwayo ngo igere ku byo yifuza.

Kagame yavuze ko Abanyafurika bakwiye kwibaza impamvu, nubwo umugabane ufite ibikenewe byose, ukomeje kugorwa no kugera ku ntego wihaye.

Ati: “Turavuga Afurika dushaka. Ariko kuki tutabona Afurika dushaka kandi dufite ibyo dukeneye byose?”

Guhindura imitekerereze n’imikorere

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika ihinduke, Abanyafurika na bo bagomba guhindura imitekerereze, imyitwarire n’uburyo bakora ibintu.

Yagaragaje ko bidahagije kuvuga ibyo umuntu cyangwa igihugu bishaka kugeraho mu gihe ibikorwa bitajyana n’ibyo bivuga.

Ati: “Tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n’ibyo dukora, hanyuma tukabona ibisubizo.”

Kagame kandi yanenze umuco wo guhora Abanyafurika bareba hanze y’umugabane nk’aho ari ho honyine hari ubushobozi n’ibisubizo by’ibibazo byabo.

Yavuze ko iyo myumvire ishobora gutuma Abanyafurika barushaho kwishingikiriza ku bandi, bityo bakatakaza icyizere cyo kwishakamo ibisubizo no gukora ibyiza ku bwabo.

Yasabye Abanyafurika gushyira imbaraga hamwe, gushyigikirana no guteza imbere ibyo bakorera ku mugabane, aho guhora bashimagiza gusa ibyo abandi bagezeho.

Perezida Kagame yasabye Abanyafurika gushyira imbaraga hamwe, gushyigikirana no guteza imbere ibyo bakorera

Ati: “Kuki tudakora ibintu ku buryo dushobora kwishimira ibyo dukorera hagati yacu?”

Perezida Kagame yavuze ko umuco wo kubona abandi nk’abafite ibisubizo kurusha Abanyafurika ushobora gutuma umugabane utakaza ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kwishyiriraho icyerekezo.

Ati: “Iyo mitekerereze yo gushimagiza abandi ni yo itugira abantu bagengwa n’amabwiriza atandukanye, natwe tukisigira kwinubira no kwijujuta.”

ASG igomba guhindura ibitekerezo ibikorwa

Kagame yavuze ko African School of Governance itagomba kuba ishuri ryigisha gusa cyangwa ahantu ho kuganirira ku bibazo by’Afurika, ahubwo ko ikwiye kugira uruhare mu gufasha Abanyafurika kubona ibisubizo no kubishyira mu bikorwa.

Yavuze ko ubumenyi n’ibitekerezo bivuye muri iri shuri bidakwiye kurangirira mu biganiro, ahubwo ko bigomba kuvamo ibikorwa bifatika bigira uruhare mu guhindura Afurika.

Ati: “Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntidushobora guhindura umugabane wacu tutahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu n’imitekerereze yacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gukora ibintu mu buryo bumwe, buri nyuma y’imyaka mike ikisanga ahantu hamwe cyangwa yarasubiye inyuma.

Yasabye Abanyafurika kwibaza impamvu ibyo bavuga ko bashaka kugeraho bidahura n’ibikorwa byabo, avuga ko igihe kigeze cyo guhagarika ibyo yise “kuzenguruka mu ruziga”, ahubwo bagafata ibyemezo bifatika biganisha ku mpinduka.

Ihuriro Africa Mindset Reset Forum, riri kubera i Kigali kuva ku wa 25 kugeza ku wa 26 Kanama 2026, ryahuje abayobozi, abashakashatsi, abikorera n’urubyiruko kugira ngo baganire ku buryo Afurika yahindura imitekerereze, imiyoborere n’umuco wo gushyira mu bikorwa ibyo yifuza.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *