Abanyeshuri 1,097 bakopeye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, 94,33% barabitsinda

0
img_6453_jpg_1_-2

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 1.097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu gihe muri rusange abatsinze ibyo bizamini bageze kuri 94,33%.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko abanyeshuri bakekwaho gukopera batazemererwa gusubira gukora ibizamini, ashimangira ko gukopera bidakwiye guhinduka umuco mu banyeshuri bazi ko bashobora guhabwa andi mahirwe.

Ati: “Ntabwo rero dushaka ko biba umuco ko umuntu azajya agenda agakopera cyangwa agakopeza, ngo atekereze ko azongera akore ikindi kizamini. Ntabwo ariko bizagenda.”

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) igaragaza ko abanyeshuri 108.732 ari bo bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu gihe 108.406 ari bo babikoze.

Muri bo, 102.261, bangana na 94,33%, ni bo batsinze. Abahungu batsinze ku kigero cya 95,94%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93,02%.

NESA yavuze ko imitsindire y’uyu mwaka yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, ubwo abanyeshuri 106.078 bakoze ibizamini, abatsinze bakaba bari 89,1%.

Ku bijyanye n’amanota, abanyeshuri 5,63% ni bo batsinzwe ibizamini, kuko bagize munsi ya 50%, mu gihe 48,98% bagize amanota kuva kuri 70% kuzamura.

Mu mashuri asanzwe, azwi nka General Education, abakoze amasomo ya Siyansi batsinze ku kigero cya 93,87%, Ubumenyamuntu batsinda 95,86%, naho Indimi batsinda 93,61%.

Mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, abanyeshuri 42.793 ni bo bakoze ibizamini, muri bo 94,55% barabitsinda, mu gihe 5,36% batsinzwe.

NESA kandi yatangaje abanyeshuri bahize abandi mu gihugu. Manzi Nshuti Kabanda Brave, wize Imibare, Ubutabire n’Ubumenyabuzima (MCB) muri Petit Séminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi, ni we wabaye uwa mbere n’amanota 98,40%.

Yakurikiwe na Umwali Deborah, wize Ubugeni n’Ubumenyamuntu (HLP) muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, wagize 97,52%.

Ku mwanya wa gatatu haje Irakoze Pacome, wigaga Social Studies muri TTC Rubengera mu Karere ka Karongi, wagize 95,93%.

Umukundwa Herniette, wigaga Ibaruramari ry’Umwuga muri ACEJ Karama mu Karere ka Muhanga, yabaye uwa kane n’amanota 95,23%, naho Umunyurwa Karangwa Naomie, wigaga Ubugeni n’Ubukorikori muri Ecole d’Art de Nyundo mu Karere ka Rubavu, aba uwa gatanu n’amanota 94,74%.

Nubwo umusaruro w’ibizamini muri rusange wazamutse, Minisiteri y’Uburezi yasabye abanyeshuri kwirinda gukopera no kwishingikiriza ku mahirwe yo kongera gukora ibizamini, ahubwo bakarangwa no kwitegura no gukora ku bumenyi bafite.

Ku bijyanye no gukopera, Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri 1.097 bo mu Turere 27 bakopeye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *