Gatsibo: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere

0
cANCER

 

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bagore, ndetse na kanseri y’ibere ku bagore n’abagabo, mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze no gufata ingamba hakiri kare mu gihe hagaragaye ikibazo.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026, kikaba kigamije kongera ubukangurambaga no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kwirinda, gusuzumisha no kuvura kanseri hakiri kare.

Abitabiriye iki gikorwa barasuzumwa, bagahabwa amakuru ajyanye no kwirinda kanseri ndetse n’inama ku kamaro ko kwisuzumisha no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe indwara zitandura, Hategekimana Jean De Dieu, yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kongera umubare w’abaturage bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, abafite ibibazo bakamenyekana hakiri kare, ndetse n’abagaragayeho kanseri bakabona ubuvuzi n’ikurikiranwa bikwiye.

Yagize ati: “U Rwanda rwihaye intego ya 90, 70, 90, aho dushaka ko 90% by’abaturage bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, 70% by’abafite ikibazo bakamenyekana kandi bagatangira kwitabwaho hakiri kare, naho 90% by’abafite kanseri bakamenyekana, bakitabwaho kandi bagakurikiranwa neza.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe indwara zitandura, Hategekimana Jean De Dieu,

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere biri mu ngamba igihugu gikoresha mu kugera kuri izi ntego.

Ati: “Gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere ni kimwe mu bikorwa bidufasha kumenya indwara hakiri kare, kuko iyo kanseri imenyekanye kare, umurwayi ashobora kubona ubuvuzi ku gihe kandi amahirwe yo gukira akiyongera.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, yasabye abaturage gukoresha aya mahirwe bakitabira gahunda zo gusuzumisha kanseri.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage bacu kwitabira iyi gahunda yo gusuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere. Kutamenya uko uhagaze bishobora gutuma indwara igera kure umuntu atarabona ubufasha, kandi iyo kanseri imenyekanye hakiri kare, ubuvuzi buroroha.”

Yongeyeho ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwisuzumisha n’iyo baba bumva nta kibazo bafite, kuko hari indwara zishobora kumara igihe zitagaragaza ibimenyetso.

Ati: “Turabasaba kudategereza ko bumva ububabare cyangwa ibindi bimenyetso kugira ngo bajye kwa muganga. Aya mahirwe yo kwisuzumisha ni ayabo, bakwiye kuyabyaza umusaruro, bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kandi bagakurikiza inama bahabwa n’abaganga.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline

Bamwe mu bafatanyabikorwa, barimo umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu PATH, na bo bagaragaje ko bashyigikiye iki gikorwa, by’umwihariko mu guteza imbere serivisi zo gusuzuma kanseri no gukangurira abaturage kugira umuco wo kwisuzumisha.

Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba imwe mu ndwara zihangayikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Imibare ya WHO igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abagore bagera ku 1,230 basuzumwa iyi kanseri, mu gihe abagera kuri 830 bahitanwa na yo.

Ni muri urwo rwego inzego z’ubuzima zikomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo gukumira, gusuzuma no kuvura kanseri hakiri kare, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abayirwara n’abahitanwa na yo.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *