Miss Ishimwe Naomi arakuriwe
Miss Nishimwe Naomie yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ashimira Imana yamubaye hafi anayishimira ko yasohoje isezerano ryayo ikamuha imfura ateganya kwibaruka mu minsi iri imbere.
Ibi Nishimwe Naomie yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ubwo yahishuraga ko yitegura kwibaruka imfura.
Mu butumwa bwe, Nishimwe Naomie yagize ati “Yesu urakoze kutugira ababyeyi, warakoze gusohoza isezerano no kuduhana umugisha n’umwana wacu.”
Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.
Uyu mugore kandi yari amaze igihe ahanganye n’abamwibasira bamubaza ibijyanye no gutwita kwe ibintu nawe atatinyaga guhita asubiza aha hari mu kwa mbere 2026 ubwo yasubizaga uwario wanditse atya ati “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”
Mu kumusubiza, Miss Nishimwe Naomie yagize ati “Ni nde waguhaye inshingano zo gukurikirana ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga wa rubanda nshuti. Tanga indi nkuru, nyabuneka, Twubahane.”
Uyu mugore ariko kandi ni umwe mu bakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda cyane ko irye yaryegukanye mu 2020.
Mu minsi ishize yashyize ku isoko igitabo cye yise ‘More Than a crown’ kigaruka ku buzima bwe bwo mu bwana ubwo muri Miss Rwanda ndetse n’ubwa nyuma yo gushaka.

