Buri mwaka umubare w’abantu barumwa n’imbwa mu Rwanda uriyongera

0
rabies

RAB yatangiye gahunda y’imyaka itanu igamije gukingira 70% by’imbwa n’injangwe no guca impfu ziterwa n’ibisazi by’imbwa, nyuma y’aho Imibare y’abantu barumwa n’imbwa buri mwaka igenda irushaho kwiyongera

Mu Rwanda, abantu barenga 500 barumwa n’imbwa buri mwaka, mu gihe hagati ya babiri na batatu bapfa buri mwaka bazize indwara y’ibisazi by’imbwa, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibigaragaza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko cyashyizeho gahunda y’imyaka itanu, kuva mu 2026 kugeza mu 2030, igamije kurandura burundu impfu z’abantu n’amatungo ziterwa n’iyi ndwara.

Muri iyi gahunda, RAB yihaye intego yo kugeza mu 2030 kuba imaze gukingira 70% by’amatungo magufi, cyane cyane imbwa n’injangwe.

Gukingira izi nyamaswa bifatwa nk’imwe mu ngamba zikomeye zo gukumira ibisazi by’imbwa, indwara ishobora kwandurira ku muntu binyuze ku kurumwa n’itungo ryanduye.

Umubare w’abatunze imbwa uriyongera

Mu gihe umubare w’abantu batunze imbwa mu Rwanda ukomeje kwiyongera, na serivisi zijyanye n’ubworozi bwazo ziragenda ziyongera, zirimo gukingira, kuzivura no gutanga ibyangombwa byo kuzizana cyangwa kuzisohora mu gihugu.

Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, yatangiye ibyangombwa 148 ku bantu bashakaga kwinjiza imbwa mu gihugu, ndetse itanga 58 ku bashakaga kuzisohora.

Mu 2025-2026, umubare w’ibyangombwa watanzwe ku bijyanye no kwinjiza no gusohora imbwa wariyongereye ugera kuri 386.

George Paul Kamanzi, umukozi wa RAB ushinzwe kugenzura ibyangombwa by’amatungo yinjira n’asohoka mu gihugu, avuga ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwihutisha itangwa ry’ibi byangombwa.

RAB kandi ivuga ko mu mwaka wa 2024-2025 hakingiwe imbwa 13,900.

Nubwo abatunze imbwa n’injangwe bakomeje kwitabira gahunda yo gukingiza amatungo yabo, RAB ivuga ko umubare w’abazikingiza utaragera ku rwego rwifuzwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, abaturage 3.227 barumwe n’imbwa, abagera kuri batanu bandura ibisazi byazo byahitanye bane muri bo mu gihe mu 2024,abagera kuri  2,688 aribo bari barumwe n’imbwa

Ibisazi by’imbwa bishobora kwica

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitanga inama ko umuntu urumwe n’imbwa ahita yoza igisebe n’amazi menshi n’isabune, kandi akabikora mu gihe gito gishoboka.

RBC ivuga ko iyo igisebe cyatewe no kurumwa n’imbwa gihise cyogwa mu minota 15 ya mbere, bishobora kugabanya ku kigero cya 90% ibyago byo kwandura virusi itera ibisazi by’imbwa.

Ibisazi by’imbwa ni indwara iterwa na virusi yo mu bwoko bwa Lyssavirus, yibasira ubwonko n’imyakura y’inyamaswa zifite amaraso ashyushye, ndetse n’abantu.

Iyi ndwara iboneka ku migabane hafi ya yose y’Isi, uretse Antaragitika, kandi iteye inkeke kuko iyo ibimenyetso byayo bimaze kugaragara ku muntu cyangwa ku itungo, akenshi ikurikirwa n’urupfu.

Ku muntu warumwe n’imbwa yanduye, ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’ukwezi kumwe kugeza ku mezi atatu. Icyakora, igihe virusi imara mbere yo gutangira kugaragaza ibimenyetso gishobora gutandukana cyane, kikaba gishobora kuba munsi y’icyumweru cyangwa kikagera no ku mwaka urenga.

Ni muri urwo rwego RAB ishyira imbaraga mu gukingira imbwa n’injangwe, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura ibisazi by’imbwa no kugera ku ntego yo guca burundu impfu z’abantu ziterwa n’iyi ndwara.

 

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *