U Rwanda ruzita amazina abana b’ingagi 22
U Rwanda ruzita amazina abana b’ingagi 22 mu muhango wa 21 wa Kwita Izina uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko uyu muhango ari umwe mu bikorwa byafashije u Rwanda kumenyekanisha gahunda zarwo zo kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Mutangana Eugène, yavuze ko ubwiyongere bw’ingagi ari umusaruro w’ibikorwa bihoraho byo kuzitaho no kurinda aho ziba.
Ati: “Kubyara kw’ingagi ni umusaruro w’imirimo ya buri munsi ikorwa mu kurinda aho ziba, gukurikirana ubuzima bwazo no gutuma zibona iby’ingenzi byose bikenewe kugira ngo zikomeze kubaho no kororoka.”
RDB ivuga ko abantu bahabwa inshingano zo kwita amazina izi ngagi batoranywa ku buryo bwitondewe, hagendewe ku ruhare bashobora kugira mu kumenyekanisha u Rwanda no guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Mutangana yagize ati: “Ubushishozi buba mu gutoranya abantu bazita amazina, ni uwo tuba twarabonye ko ashobora guha u Rwanda indi sura mu bindi Bihugu.”
Eugène Mutangana yavuze ko buri mwana w’Ingagi uvuka ari igisobanuro cy’akazi gakomeye gakorwa n’abantu bakurikirana ubuzima bwazo ndetse bakareba ko zibona ibyangombwa byose zikenera kugira ngo zibashe kubaho no kororoka.

Jackson Hakiza , Uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB avuga ko abaturage bagomba kungukira mu bikorwa by’Ubyukerarugendo .
Agira ati“Ubukerarugendo burambye bugomba kugeza ku baturage inyungu zifatika kandi bukabafasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere ryabwo. Ni yo mpamvu, muri buri gikorwa dukora, turimo kubaka urwego rw’ubukerarugendo rutanga amahirwe, rushoboza abaturage kwigira kandi rugahindura imibereho yabo.”

Kwita Izina yatangijwe mu 2005, kandi kuva icyo gihe yahindutse igikorwa mpuzamahanga gihuza abayobozi, abashakashatsi, abashoramari, abakinnyi, abahanzi n’abandi bafite uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Abana b’ingagi 22 bazitwa amazina muri uyu mwaka baziyongera ku bandi bamaze guhabwa amazina kuva iki gikorwa gitangizwa.
Kugeza ubu, ingagi zo mu misozi miremire zisaga 1,000 ni zo zibarurwa ku Isi, mu gihe umubare wazo wakomeje kwiyongera nyuma y’imyaka myinshi y’ibikorwa byo kuzibungabunga.
U Rwanda rufata kubungabunga izi ngagi nk’igikorwa gifitiye akamaro ibidukikije, abaturage ndetse n’ubukerarugendo, kuko gusura ingagi ari imwe mu nkingi z’ubukerarugendo bw’igihugu.




Raoul Nshungu- Amahoronews.com
