Inyubako y’Inkundamahoro yongeye gufungurwa nyuma y’iminsi itatu ifunze

0
Inkundamahaoro

Umujyi wa Kigali wongeye gufungura inyubako y’Inkundamahoro nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ibibazo by’isuku nke n’umwanda ukabije.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko gufungura iyi nyubako byabaye nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umujyi n’ubw’Inkundamahoro bumvikanye ku ngamba zigomba gufatwa kugira ngo isuku n’isukura byongere kugera ku rwego rukwiye.

Yavuze ko ubuyobozi bw’inyubako bwahawe amezi abiri yo kuba bwamaze gukemura ibibazo byose byagaragajwe, ariko ko hari ingamba z’ibanze zigomba gukurikizwa buri munsi.

Mu bibazo byagaragaye harimo ikimpoteri kitakorwaho isuku uko bikwiye, amazi yanduye atavurwamo neza, amakaro yangiritse, amatiyo yaturitse, inyubako ikeneye gusigwa irangi ndetse n’ibikoresho bimwe na bimwe byo kuzimya inkongi y’umuriro bitari bikora neza.

Ntirenganya yavuze ko hari bimwe mu bikorwa byo gukemura ibyo bibazo byatangiye.

Ati: “Amatiyo yangiritse barimo kuyasimbuza. Imyanda yo mu kimpoteri ejo baraye bayitwaye, ariko uburyo bagomba kukivugurura no kugitunganya neza bagomba kubikora.”

Ku bijyanye n’amazi yanduye, yavuze ko ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwemeranyijweho uburyo bwo kuyatunganya mu gihe igisubizo kirambye kitarashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Mu gihe uburyo bwo kuyatunganya butararangira, bagomba gukora ku buryo bavidura buri munsi kandi bakavidura mu buryo bwabugenewe, bakoresheje imiti ishyirwamo, bakabijyana i Nduba.”

Umujyi wa Kigali wavuze ko uzakomeza kugenzura niba ibyo bumvikanyeho biri gushyirwa mu bikorwa.

Ntirenganya yavuze ko isuku y’iyi nyubako ari ingenzi kuko ikorerwamo n’abantu benshi, bityo ko kutagira isuku ihagije bishobora guteza ibibazo by’ubuzima, cyane cyane indwara zituruka ku mwanda.

Ati: “Iriya nyubako ikoreramo abantu benshi cyane. Igihe cyose bazajya barara bataviduye byaba bitangiye guhinduka ikibazo. Ibyo babyemeye kandi n’ejo barabikoze, n’uyu munsi turaza kugenzura ko babikoze.”

Ibikorwa birimo gutunganya ikimpoteri, gusana amakaro no gusiga irangi byahawe igihe cy’amezi abiri kugira ngo bibe byarangiye.

Umujyi wa Kigali uvuga ko icyemezo cyo gufunga Inkundamahoro cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka umwanda ushobora guteza ku buzima bw’abantu, kandi ko uzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zumvikanyweho n’ubuyobozi bw’inyubako.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *