Imyaka 22 nyuma y’ubwicanyi bwa Gatumba, Abanyamulenge baracyasaba ubutabera

0
gatumba2

Abanyamulenge bongeye gusaba ko ubwicanyi bwakorewe abo mu muryango wabo i Gatumba mu Burundi mu 2004 bukurikiranwa n’ubutabera, bavuga ko nyuma y’imyaka 22 ababikoze  batarabiryozwa.

Ibi byavugiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Abanyamulenge bishwe i Gatumba, wabaye ku wa 13 Kanama 2026.

Abitabiriye uyu muhango bavuze ko nubwo hashize imyaka 22, hakiri ikibazo cy’ubutabera ku bwicanyi bwabereye i Gatumba n’ahandi, ndetse basaba ko dosiye zabyo zashyirwa imbere y’inzego z’ubutabera.

Sabahizi Jules Makuza, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Mutualité Banyamulenge, yavuze ko kuba imyaka 22 ishize nta cyemezo gifatika kirafatwa kuri iyi dosiye ari ikibazo gikomeye.

Ati: “Niba ikirego cyaratanzwe ariko hakaba nta cyemezo cyafashwe mu rwego rw’ubutabera, ndetse nta n’ikintu gifatika cyafashwe ku rwego rwa politiki na Leta y’u Burundi n’iya Kinshasa, bigaragaza ko uwo mugambi ukomeje.”

Yavuze ko icyo Abanyamulenge basaba atari ikirenze ubushobozi bw’inzego z’ubutabera, ahubwo ari uko dosiye z’ubwicanyi zakurikiranwa kandi ababigizemo uruhare bakabiryozwa.

Ati: “Icyo dusaba ni ikintu cyoroshye: ni uko dosiye y’ubwicanyi bwa Gatumba n’ahandi igomba gushyirwa ku meza, igahabwa inzego z’ubutabera igakurikiranwa, ababikoze bakabiryozwa, kugira ngo abasigaye, abarokotse n’abacikacumu bose bahabwe ubutabera, kandi bibe isomo kugira ngo bitazongera kubaho.”

Sabahizi Jules Makuza avuga ko kuba nta butabera barabona ari ikimenyetso kigaragaza ko umugambi ugikomeje

Abanyamulenge basaba ko amateka yabo akomeza kwitabwaho

Ubwicanyi bw’i Gatumba bwabaye ku wa 13 Kanama 2004, aho abantu bari bahungiye muri iyi nkambi y’impunzi mu Burundi bagabweho igitero.

Abanyamulenge bavuga ko abantu 166 bishwe muri ubwo bwicanyi. Basaba ko ibyabaye kuri uwo munsi n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abanyamulenge mu bice bitandukanye by’akarere k’ibiyaga bigari byakurikiranwa mu buryo bwagutse.

Mu muhango wo kwibuka, hanagarutswe ku bwicanyi bwabaye mu 1996 i Kabela, aho bavuga ko abaturage b’Abanyamulenge bishwe mu buryo bukabije.

muri uyu muhango hagaragajwe  ko abantu 234 bari batuye Bibogobogo, ahazwi nka kwa Matare, bishwe, mu gihe i Kabela hiciwe abantu 37, mu Bivumu hagwa 79, naho i Magaja hapfa 13.

Abanyamulenge bavuga ko imibare y’abishwe n’ahabereye ubwicanyi ikwiye gukomeza gukusanywa no kubikwa kugira ngo amateka yabo atazibagirana.

“Nta Murundi n’umwe ukekwaho iki cyaha twari twazana”

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’Igihugu, Tito Rutaremara, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye Abanyamulenge kugira uruhare mu guhangana n’ubwicanyi bukorerwa bene wabo.

Mu ijambo rye, yavuze ko uburambe bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bugaragaza ko ubutabera bushobora gusaba ko inzego z’igihugu zigira uruhare mu kubushyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Kugira ngo Jenoside yitwe Jenoside ni uko FPR yatsinze igafata igihugu. Ubutabera ni uko FPR yashyizeho Gacaca igacira imanza miliyoni ebyiri z’abakoze Jenoside. Ubwo rero niba dutegereje ubutabera bw’u Burundi ntabwo ari bwo.”

Yakomeje ati: “Natwe turacyategereje ubutabera. Nta Murundi n’umwe ukekwaho iki cyaha twari twazana.”

Hon Tito Rutaremara yasabye abanyamulenge guhaguruka bakarwanya ubwicyanyi bukorerwa bene wabo

Hon Tito yasabye abanyamulenge guhaguruka bakarwana bakabohora igihugu cyabo ari cyo RDC, yakoresheje imvugo y’ikinyarwanda asaba Abanyemulenge kwirwanaho yagize ati” Umugabo ari igira yakwibura agapfa”

Kuki Abanyamulenge bavuga ko kwibuka ari ngombwa?

Abanyamulenge bavuga ko kwibuka abazize ubwicanyi bwa Gatumba n’ahandi atari ugusubiza abantu mu gahinda, ahubwo ko ari uburyo bwo kubika amateka no gusaba ko ibyabaye byakurikiranwa.

Bavuga ko kumenya ukuri ku byabaye, kumenya abari babigizemo uruhare no guha ubutabera abarokotse n’ababuze ababo ari ingenzi mu gukumira ko ubwicanyi nk’ubwo bwongera kubaho.

Nyuma y’imyaka 22, icyifuzo cyabo gikomeje kuba kimwe: ko dosiye z’ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge zongera gushyirwa imbere y’inzego z’ubutabera, abaketsweho uruhare muri ubwo bwicanyi bagakurikiranwa, kandi abarokotse n’imiryango y’abishwe bakabona ubutabera.

Raoul Nshungu -Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *