Libya: Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abo bari kumwe bishwe n’impanuka y’indege

0

Uwari umugaba mukuru w’Ingabo za Libya Gen. Mohammed al-Haddad hamwe na bagenzi be baguye mu mpanuka y’indege ubwo bavaga mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Turkiya.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu wa Turkiya Ali Yerlikaya yavuze ko abashinzwe umutekano mu kirere batakaje kuvugana n’indege ya ‘private jet’ ya Falcon 50 yari itwaye Umuyobozi w’Ingabo za Libya n’abandi bari kumwe nyuma yo gusura Turkiya.

Indege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Esenboga i Ankara saa mbiri n’iminota icumi z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko Ali Yerlikaya yanditse kuri X. Kuvugana n’indege byacitse nyuma y’iminota 40 ihagurutse nk’uko yabitangaje.

Yerlikaya yavuze ko indege yatanze ikimenyetso cyo kugwa byihutirwa hafi ya Haymana, akarere ko mu majyepfo ya Ankara, mbere y’uko itumanaho ryose rihagarara.

Minisitiri w’Intebe wa Libya yemeje urupfu rw’umukuru w’ingabo z’igihugu abinyujije kuri facebook, aho yavuze ko “impanuka ikomeye” yabaye mu gihe intumwa za Libya “zavaga mu rugendo rw’akazi i Ankara.”

Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa ku mugaragaro y’icyateye iyi mpanuka, gusa ngo iperereza ryahise ritangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *