RBC yavuze ikiri gukorwa ngo abana bakivuka barindwe indwara ya “Hepatite B”

0

 

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko nyuma y’uko bigaragaye ko abana bakivuka bafite ibyago bingana na 95% byo kwandura indwara ya Hepatite B mu gihe umubyeyi yayanduye igihe abyara kuri ubu hatangijwe Gahunda yo gukingira aba bana bakivuka.

Ibi byagarutsweho mu Itangazo rya RBC ryo ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 aho ivuga ko gukingira abana Hepatite B byahise byinjizwa muri gahunda isanzwe mu gihugu y’inkingo zisanzwe.

Muri iri Tangazo RBC igira iti” “Guha umwana urukingo akimara kuvuka ni bwo buryo bwonyine bwizewe bwo kumurinda kuba yakwandura iyi ndwara.”

” Iyo ukwandura kubaye igihe umubyeyi abyara, 95% by’abana bandura iyi ndwara bibaviramo uburwayi bw’umwijima budakira ari byo bishobora kuba intandaro y’uburwayi bukomeye bw’umwijima (urushwima) ndetse na kanseri y’umwijima.”

RBC isobanura  ko ibigo nderabuzima byoze byamaze guhabwa ubushobozi n’ibikoresho bizifashishwa kugira ngo gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B izashyirwe mu bikorwa neza.

Iti : “Abakozi b’ubuzima barahuguwe, kandi uburyo bwo kubika inkingo mu buryo bukonje (cold chain) bwarashimangiwe kugira ngo hamenyekane umutekano w’inkingo no kuzibona ku gihe.”

Hepatite B ni indwara iterwa na virusi yibasira umwijima, ishobora umwana ashobora kuyikura ku mubyeyi wanduye mu gihe cyo kumubyara.

Imibare ya RBC yaturutse muri Raporo ya Nyakanga 2023 kugera Kamena 2024 ivuga ko ubu bwandu buri mu bantu 25 ku bantu ibihumbi10 ni ukuvuga 0.25%

Imibare ya CDC igaragaza ko abasaga miliyoni 296 hirya no hino ku Isi barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B budakira. Buri mwaka ihitana abarenga miliyoni imwe.

                                      Umwana ukivuka ajya ahabwa urukingo rwa Hepatite B mbere y’amasaha 24

Raoul Nshungu -AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *