Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Nigeria
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yagaragaje ko kuri iki cyumweru yasangiye na Perezida Paul Kagame ari bonyine, baganira ku hazaza ha Afurika.
Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Perezida wa Nigeria, Bayo Onanuga, avuga ko ku Cyumweru, Perezida Tinubu yavuye i Lagos yerekeza i Burayi muri gahunda yo gukomeza ibiruhuko bisoza umwaka, ndetse akaba anafite urugendo rugana i Abu Dhabi, muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, His Highness Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, yatumiye Tinubu mu nama yitwa Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW 2026) izaba muri uku kwezi kwa Mutarama.
Perezida Bola Tinubu yatangaje kuri X yahoze ari Twitter ati “Nasangiye na Perezida Paul Kagame tuganira uko ibibazo by’Isi byifashe muri kino gihe, n’uko Africa yatera imbere bijyanye n’impinduka zirimo kuba ku Isi.”
