Gutaburura itungo ryapfuye bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 10

0
images (2)

Ingingo zirimo kwiyandikisha ku borozi bose , gusabira uruhushya bimwe mu bikorwa by’ubworozi ni ngamba zihamye zo gukumira indwara zituruka mu matungo ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rigena Ubworozi n’uburobyi abadepite batoye.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, nibwo hatowe uyu mushinga ugamije kuvugurura urwego rw’ubworozi n’uburobyi binyuze mu gushyiraho amategeko ahuriweho, guteza imbere ubworozi n’uburobyi bukozwe kinyamwuga, kongera umusaruro mu rwego rw’umutekano w’ibiribwa no guhuza uru rwego n’amahame mpuzamahanga.

Nanone ushyiraho inshingano nshya ku borozi, abarobyi, abaganga b’amatungo n’abakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubworozi n’uburobyi, ndetse ukanagena ibihano ku bazica amategeko.

Ibihano ku bazajya bacukura intumbi z’amatungo

Iri tegeko rishya riteganya ko gucukura intumbi y’itungo cyangwa igice cyayo ari icyaha.

Uwo bizahamwa azahanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 500.000 na Frw 1.000.000, igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe cyangwa ibyo bihano byombi.

Iyo iyo ntumbi yacukuwe ikwirakwije indwara idakira mu bantu, igihano kizaba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu. Naho iyo iyo ndwara iteje urupfu, uwabigizemo uruhare azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Ibihano ku burobyi bukoresheje uburyo bwangiza

Itegeko riteganya ibihano ku muntu uzakoresha uburyo butemewe bwo kuroba cyangwa kwica ibinyabuzima byo mu mazi, harimo gukoresha imyanda ihumanya amazi, ibisasu, ibikoresho bifite imbaraga za manyetiki cyangwa amashanyarazi.

Uwo bizahamwa azahanishwa ihazabu iri hagati ya Frw 7.000.000 na Frw 10.000.000, igifungo kiri hagati y’amezi 15 n’imyaka ibiri cyangwa ibyo bihano byombi.

Aborozi bazashyirwa mu byiciro bitatu

Ku nshuro ya mbere, iri tegeko rishyiraho ibyiciro bitatu by’aborozi birimo Aborozi bato,Aborozi bo hagati,Aborozi bakuru

Guverinoma ivuga ko iri vangura rigamije gufasha kuvugurura no guteza imbere ubworozi. Ibisobanuro birambuye by’ibizashingirwaho mu gushyira umworozi muri buri cyiciro bizagenwa n’iteka rya Minisitiri.

Kwiyandikisha ku borozi bizaba  itegeko

Aborozi bose, baba bato, abo hagati cyangwa bakuru, bazajya basabwa kwiyandikisha ku rwego rubifitiye ububasha.

Ibi bigamije koroshya igenamigambi, gukurikirana indwara z’amatungo no kugenzura neza urwego rw’ubworozi.

Uburyo bwo kwiyandikisha n’ibisabwa bizasobanurwa n’iteka rya Minisitiri.

Itegeko kandi risaba aborozi gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n’icyiciro barimo kugira ngo bagere ku musaruro witezwe.

Nanone risaba ko ubworozi bukorwa mu buryo burambye, kandi rigaha ububasha urwego rubishinzwe bwo gutanga amabwiriza ya tekiniki ajyanye n’ubworozi bwa kijyambere.

Ihame rya “One Health” ryashyizwe mu mategeko

Iri tegeko ryinjije ku mugaragaro ihame mpuzamahanga rya “One Health”, rishingiye ku bufatanye hagati y’inzego za Leta, aborozi, abaganga b’amatungo n’izindi nzego mu kurinda ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo, ubw’ibinyabuzima byo mu gasozi ndetse n’ibidukikije, kuko byose bifitanye isano.

Kurushaho kurengera imibereho myiza y’amatungo

Itegeko risaba umuntu wese worora  amatungo yo mu rugo kwita ku buzima no ku mibereho myiza yabyo.

Rinashyiraho amahame agamije gutuma amatungo afatwa neza kuva akivuka kugeza igihe aviriye mu bworozi.

Ubuvumvu, ubworozi bw’udukoko n’ubworozi bwo mu mazi bizasaba uruhushya

Umuntu ushaka gukora ubuvumvu, korora udukoko tw’ingirakamaro cyangwa gukora ubworozi bwo mu mazi (aquaculture), azajya abanza kubona uruhushya rutangwa n’urwego rubifitiye ububasha.

Ibisabwa kugira ngo uru ruhushya rutangwe bizagenwa n’amateka ya Minisitiri nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa.

Ingamba zikazwa mu kurwanya indwara z’amatungo

Iri tegeko rishyiraho uburyo bwuzuye bwo gukumira no guhangana n’indwara z’amatungo zandura.

Riteganya uburyo bwo gutanga amakuru ku ndwara zagaragaye, kugenzura uko zikwirakwira, gukingira amatungo, gushyira mu kato ayanduye, kubahiriza amabwiriza y’isuku n’umutekano w’ubworozi (biosecurity), ndetse no kujugunya neza intumbi z’amatungo.

Rinagena kandi uburyo bwo gukoresha imiti n’inkingo z’amatungo, gucunga imyanda iva mu buvuzi bw’amatungo no kubahiriza igihe giteganywa mbere y’uko ibikomoka ku matungo bivuwe bishyirwa ku isoko.

Kugenzura byisumbuyeho urujya n’uruza rw’amatungo n’ibiyakomokaho

Iri tegeko rikaza amabwiriza agenga gutwara amatungo n’ibiyakomokaho, kubitumiza mu gihugu, kubinyuza mu Rwanda no kubigenzura.

Rinasaba ko ahacururizwa amatungo cyangwa ibiyakomokaho handikwa ku mugaragaro, hagamijwe koroshya gukurikirana inkomoko yabyo, kurinda umutekano w’ibiribwa no gukumira ikwirakwira ry’indwara.

Ibikorwa by’uburobyi byashyiriweho amategeko mashya

Iri tegeko rishyiraho urwego rw’amategeko agenga uburobyi, gutunganya umusaruro w’uburobyi, kuwutwara, kuwubika no kuwucuruza.

Ibigo bitunganya, bibika cyangwa bicuruza ibikomoka ku burobyi na byo bizajya bisabwa kwandikisha aho bikorera hakurikijwe amabwiriza azashyirwaho nyuma y’uko iri tegeko ritangiye gukurikizwa.

Raoul Nshungu-Amahoronews.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *