Kagarara yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe n’urugendo rwo gutsinda imbogamizi

0
kagara

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small, yanditse igitabo yise “Muraho! Nitwa Kagarara”, gikubiyemo ubuzima bwe, ibihe bikomeye yanyuzemo ndetse n’urugendo rwo kubitsinda, ubu akaba amaze gutera intambwe mu buzima.

Kagarara ni umwe mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga, aho akurikirwa n’abantu benshi kubera ibikorwa bye ndetse n’ubutumwa atanga bushingiye ku ntero ye igira iti “Disability is not inability”, bisobanuye ko kuba umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko adashoboye.

Iki gitabo cyamaze kugera ku isoko. Kagarara yabwiye ISIMBI ko igitekerezo cyo kucyandika yagikuye ku mateka y’ubuzima bwe, avuga ko ibyo yagezeho atabyishoboje wenyine ahubwo ko Imana ari yo yabimufashijemo.

Ati: “Maze kureba ibyo naciyemo, maze kureba amateka naciyemo, ibyo naciyemo byose byari urugendo rutoroshye. Ku giti cyanjye sinari kubyishoboza. Mbaye ndi umuntu w’imbwa naza hano nkavuga ngo ndarenze, Imana ni yo irenze.”

Kagarara avuga ko mu bihe bikomeye yanyuzemo yakomeje gusenga asaba Imana kumufasha kudateshuka no kunyurwa n’ibyo yabaga amaze gukora, kugira ngo bimufashe kubaho atabangamiye abandi cyangwa ngo arye ibyo atakoreye.

Avuga ko hari ibihe yabonaga ko ubuzima arimo uyu munsi butazashoboka, ariko ko kwihangana no kudacika intege byamufashije gukomeza urugendo.

Ati: “Nk’umuntu nkanjye ufite ubumuga, nk’ibintu naciyemo nabonaga bitazashoboka, ariko nkabasha kwihangana nkabicamo. Nkabasha kuvuga ngo ‘kuva mfite ubumuga ntibivuze ko ntashoboye’, nkongera nkongera nkagerageza. Uyu munsi hakaba hari agatafari kamwe maze guteraho kugira ngo mbashe kuzamura inzu. Ntabwo byari urugendo rworoshye, rwari urugendo rukomeye. Hajemo kugucika intege, hajemo abantu bambwira ngo uri iki n’iki, ntacyo uzageraho.”

Igitabo kigamije gutera imbaraga abafite ubumuga

Kagarara avuga ko “Muraho! Nitwa Kagarara” atari igitabo kivuga ku buzima bwe gusa, ahubwo ko kigamije no gutanga isomo ku bandi, by’umwihariko abana bato n’abantu bafite ubumuga.

Ati: “Ikintu kiri muri kino gitabo ni inkuru y’ubuzima bwanjye. Si inkuru y’ubuzima bwanjye gusa, ahubwo ni isomo rizigisha abantu bose, ariko by’umwihariko abana bato n’abandi bafite ubumuga.”

Avuga ko icyatumye yiyemeza kwandika iyi nkuru ari uko ari ubuzima bwe bwite, atari ibintu yumvise cyangwa yabonye ku bandi.

Ati: “Si inkuru yabaye mpari, ni inkuru yambayeho. Ibirimo si inkuru nabonye ahubwo byambayeho. Nzi ukuntu bigoye cyane ku muntu ufite ubumuga kugira ngo yumve ko agomba kwiyakira, kugira ngo yumve ko aho hantu ari ashobora kuharenga.”

Kagarara avuga ko abantu bafite ubumuga bashoboye gukora byinshi, ariko ko rimwe na rimwe imbogamizi ikomeye ari ukubura icyizere cyo kwiyizera no kwemera ko bashoboye.

Abafite ubumuga yabahaye ubutumwa bwo kwiyakira no kutemera ko imiterere yabo ibabuza kugera ku ntego zabo.

Ati: “Ugomba kumenya ko uko wavutse atari wowe wabihisemo. Niba waravutse ukisanga umeze uko umeze, si ibintu uri bubyuke ngo ukarabe mu maso bihite bigenda. Iga kubana na byo. Nibakubwira ngo dore uko kimeze, uvuge ngo ‘ariko uzi ko ndi mwiza kuruta abandi bantu bose.’”

Yafashije abana gusubira ku ishuri

Ashton Small cyangwa Kagarara avuga ko hari abana benshi yafashije, bamwe bagasubira ku ishuri, mu gihe abandi bavuga ko inkuru ye yabafashije kongera kugira icyizere no gukomeza ubuzima.

Yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bafite ubumuga no kubafasha kwirinda kwiheba, avuga ko kuba abana bahezwa mu miryango cyangwa mu muryango mugari ari kimwe mu bibazo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu mitekerereze.

Ati: “Icyo nshimira Imana ni uko mu rugo ntibigeze bampeza, ariko nko mu baturanyi no gusangira ntibyashobokaga. Ni yo nkuru yambayeho ntazibagirwa. Nigeze kujya gusangira n’umuntu, andebye aravuga ngo ntitwasangira. Baranyarurira nicara hanze, yicara mu nzu.”

Igitabo cyamaze kugera ku isoko

Kagarara avuga ko igitabo “Muraho! Nitwa Kagarara” yasohoyeho kopi 35, ari na zo zatangiye kugera ku isoko.

Ateganya kumurikira ku mugaragaro iki gitabo tariki ya 26 Nzeri 2027, mu muhango uteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre.

Iki gitabo ni igice cy’urugendo Kagarara avuga ko yatangiye mu bihe bikomeye, ariko akaba yarakomeje kurwana kugira ngo agaragaze ko ubumuga atari imbogamizi idashobora gutsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *