Polisi yafashe abantu 16 bakekwaho gutega abaturage no kubambura i Kigali

0
Abantu-batandukanye-bafatiwe-mu-mukwabo-860x510

Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yataye muri yombi abantu 16 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura, birimo gutega abaturage bakabambura ndetse bakabakomeretsa, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge.

Abo bakekwaho ubujura bafashwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 9 Nzeri 2026, mu Tugari twa Nyabugogo, Kigali, Ruliba na Mwendo.

Abaturage bo muri utu Tugari bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bukorerwa cyane cyane abantu bagenda cyangwa bataha mu masaha ya kare n’ayo nijoro. Abajura babamburaga telefone, amafaranga ndetse n’ibindi bintu baba bavanye guhaha mu gace ka Nyabugogo, ndetse bamwe bakabakomeretsa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ry’aba bantu ryashobotse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, anavuga ko bose bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura byakorerwaga ku muhanda uva Nyabugogo ugana Giti cy’Inyoni ukagera Ruliba.

Yagize ati abo bantu bibandaga cyane ku baturage bazinduka cyangwa abataha bavuye mu bikorwa bitandukanye mu gice cya Nyabugogo, by’umwihariko mu gace kazwi nka Kamenge.

Mu bafashwe harimo abakekwaho kuzamukira ku makamyo atwaye imizigo, bagapakurura imwe muri iyo mizigo, ubundi bagahita birukira mu kibaya kiri hafi y’uwo muhanda.

Hari kandi abandi bafatiwe mu Kagari ka Mwendo, aho bakekwaho gutobora amazu y’abaturage bakiba imitungo itandukanye.

Polisi yavuze ko bamwe mu bafashwe banemeye kugira uruhare muri ibyo bikorwa by’ubujura, ndetse ko hari abagaragaje ko bari bafite ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe ingamba zo gukomeza gukaza umutekano muri ibyo bice, zirimo gukora amarondo ahoraho, cyane cyane mu masaha ya nijoro.

Yanasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, batanga amakuru ku bantu bakekwaho cyangwa bazwiho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura, kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

Polisi kandi yaburiye abantu bose bishora mu bujura n’ibindi bikorwa by’ibyaha kubireka, bagashaka imirimo n’ibindi bikorwa byemewe n’amategeko.

Polisi yagize iti: “Ubujura burakenya, ntibukiza.”

Yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abandi bakekwaho gukorana n’abafashwe bikomeje, mu gihe abamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *