Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15.5$
Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwinjije miliyoni 15.58 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 22 Frw, mu gihe cy’iminsi itanu, binyuze mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Imibare ya NAEB igaragaza ko hagati ya 31 Kanama na 4 Nzeri 2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9,145 z’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibindi bicuruzwa bikomoka kuri iyi mirimo, bikinjiriza igihugu 15,582,459$.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa by’ingenzi byoherejwe muri icyo gihe. Toni 961 z’ikawa zoherejwe mu mahanga zinjije miliyoni 6.67$, bikomeza kugaragaza uruhare rukomeye rw’ikawa mu kwinjiriza u Rwanda amadovize no kurushaho kwinjira ku masoko mpuzamahanga.
Icyayi cyakurikiyeho, aho toni 419 zoherejwe mu mahanga zinjiza miliyoni 1.28$. Imboga nazo zoherejwe ku bwinshi, aho toni 270 zinjije 991,055$.
Ku mbuto, u Rwanda rwohereje toni 364, zinjiza 454,980$. Indabo na zo zoherejwe mu mahanga, cyane cyane ku masoko yo mu Buholandi no mu Bwongereza, aho toni 10 zaje kwinjiza 50,898$.
Mu bindi bicuruzwa, ibikomoka ku matungo byinjije miliyoni zirenga 5.7$, mu gihe ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi byashyizwe mu cyiciro cy’ibindi bicuruzwa bitandukanye byinjije 425,294$. Ibi byiyongera ku musaruro w’ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo, bigatuma amafaranga yose hamwe agera kuri 15.58m$.
U Rwanda rukomeje kwagura amasoko
NAEB ivuga ko ibicuruzwa by’u Rwanda bikomeje kugera ku masoko atandukanye ku isi, arimo u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kyrgyzstan ndetse n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. zo kongera no gutandukanya amasoko u Rwanda rwoherezamo umusaruro warwo, cyane cyane mu bikomoka ku buhinzi bifite agaciro gakomeye ku isoko mpuzamahanga.
By’umwihariko, NAEB ikomeje gushimangira ko ubwiza bw’umusaruro, kuwukurikirana kuva ku muhinzi kugeza ku muguzi (traceability), kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi no gushaka amasoko mashya ari ingenzi mu kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Umusaruro w’umwaka ushize wageze kuri miliyari 1.1$
Aya mafaranga yinjijwe mu minsi itanu aje akurikira umusaruro ukomeye u Rwanda rwabonye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, ubwo ibicuruzwa by’ubuhinzi byoherejwe mu mahanga byinjije miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 893$ mu mwaka wabanje.
NAEB ivuga ko iri zamuka rya 24.3% ryabaye ku nshuro ya mbere u Rwanda rurenze umupaka wa miliyari imwe y’amadolari mu mafaranga akomoka ku bicuruzwa by’ubuhinzi byoherezwa mu mahanga.
Ku ikawa by’umwihariko, NAEB ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ryayo no kuyimenyekanisha ku masoko yihariye. Muri gahunda ya Best of Rwanda 2026, ikawa nziza zatoranyijwe zihabwa amahirwe yo kumenyekana ku baguzi mpuzamahanga no ku isoko ry’ikawa zihenze, aho cyamunara y’ikawa zatsinze iteganyijwe ku 21 Ukwakira 2026.
Ibi byose bigaragaza ko ubuhinzi n’ubworozi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwinjiriza u Rwanda amadovize, ndetse no mu gufungura amasoko mashya ku bicuruzwa bikomoka ku musaruro w’abahinzi n’aborozi b’Abanyarwanda.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com
