Uko ibiciro byari bihagaze ku masoko muri Kanama 2027
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 15,7% muri Kanama 2026, ugereranyije n’ukwezi kwa Kanama 2025.
Raporo y’Igipimo cy’Ihindagurika ry’Ibiciro (CPI) ya Kanama 2026 igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro ryarenze iryagaragaye muri Nyakanga 2026, ubwo ibiciro byari byiyongereyeho 14,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
NISR yavuze ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,4%, ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 24,2%, ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,6%.
Ugereranyije Kanama 2026 na Nyakanga 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 1,8%, aho iri zamuka ryatewe cyane n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3,7%.
Raporo ya NISR igaragaza ko no mu cyaro ibiciro byakomeje kuzamuka, aho muri Kanama 2026 byiyongereyeho 16% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026, iri zamuka ryari kuri 13,3%.
Mu byatumye ibiciro mu byaro bizamuka harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,8%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 7,5%, amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,4%, ndetse n’ubwikorezi bwazamutseho 38,8%.
Iyo harebwe ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu cyaro, NISR yagaragaje ko muri Kanama 2026 ibiciro byiyongereyeho 15,9% ugereranyije na Kanama 2025. Muri Nyakanga 2026, iri zamuka ryari kuri 13,8%.
Ibyagize uruhare runini muri iri zamuka harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 16,7%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 8,2%, amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,9%, ubwikorezi buzamuka kuri 27,5%, naho amafunguro n’icumbi byiyongera kuri 13,7%.
NISR kandi yavuze ko ugereranyije Kanama 2026 na Nyakanga 2026, ibiciro muri rusange mu Rwanda byiyongereyeho 2,6%, aho iri zamuka ryatewe cyane n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,6%.
