Yago Pon Dat yasabye imbabazi atangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda
Ibi yabitangaje mu nyandiko yashyize hanze ku wa 20 Ukwakira 2026, avuga ko yiyemeje guhindura imvugo n’imikorere, akirinda amagambo n’ibikorwa bishobora guteza amakimbirane cyangwa kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yago yavuze ko mu myaka itandatu ishize, ibikorwa bye byibanze ku biganiro binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ubuvugizi, gufasha abatishoboye, guteza imbere impano no kwamamaza abahanzi.
Gusa, yavuze ko yagiye ahura n’ibibazo birimo gukurwa ku murongo kw’imbuga nkoranyambaga ze, gusebwa no kwangirizwa izina. Yemeje ko hari ibyo yagejeje ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikurikiranwe.
Yasabye imbabazi ku mvugo yagereranyije na Gitera
Yago yagarutse by’umwihariko ku magambo yakoresheje mu kiganiro cyashyizwe kuri YouTube ya Yago TV Show ku wa 28 Nzeri 2026, cyari gifite umutwe ugira uti “YAGO AJE KWANALYZA UMUZIKI. RETA ITUNGE ITOROSHI MURI IYO MIZIKI!”
Muri icyo kiganiro, yagize ati: “Ese ayo mategeko yawe ni bwoko ki? Ni nka yayandi ya Gitera!”
Yemeye ko ayo magambo yayavuze ahubutse, atabanje gutekereza ku mateka y’u Rwanda n’uburemere bw’igereranya nk’iryo.
Yagize ati: “Nicuza, ndigaya mbikuye ku mutima kuba byaravuzwe nanjye kandi ku muyoboro wa kompanyi yanjye. Nshingiye ku mateka y’igihugu cyacu, ntibyari bikwiriye na busa rwose.”
Yasabye imbabazi ubuyobozi bw’igihugu, Abanyarwanda, abanyamakuru, abahanzi n’abandi bo mu ruganda rw’imyidagaduro bashobora kuba barababajwe n’iyo mvugo.
Yasobanuye ko atari agamije kugaragaza ingengabitekerezo, ivangura cyangwa kwibasira abantu, ahubwo ko yabitewe n’uburakari n’ubuhubutsi byaturutse ku bibazo bwite yari afitanye n’abandi.
Yagize ati: “YAGO uronda, urobanura, uvangura ntaba muri njye. UWO SI WE NJYE.”
Yongeyeho ko yiyemeje kwitwararika mu mvugo no mu bikorwa, akirinda gukemura amakimbirane mu buryo bushobora kubabaza abandi.
Yiyemeje gukemura amakimbirane mu mategeko
Yago yatangaje ko azajya yitabaza inzego zibishinzwe igihe azaba afitanye ikibazo n’umuntu, aho gukomeza guhangana na we mu ruhame cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize ati: “Njye n’abo dukorana babishinzwe, tuzakusanya ibimenyetso, tubishyikirize inzego zibishinzwe nk’uko twabikoze ubu. Tuzisunga amategeko, dushake ubutabera mu nzira ziboneye.”
Yanasabye abo avuga ko bangiza izina rye, irya kompanyi ye cyangwa bagatoteza umuryango we n’abakozi be guhagarika ibyo bikorwa.
Yashishikarije abakora mu ruganda rw’imyidagaduro gushyira imbere kubahana no gufatanya, asaba abo batigeze bumvikana kongera kubaka umubano mwiza.
Yagize ati: “Abo tutahuje bose, ndaje ngo duhane ibiganza, twibagirwe ahahise, twubake ejo hazaza hazira urwango, amatiku, umwiryane n’ibindi bibi byose bidutanya. Icyo dupfana kigomba kuruta icyo twapfa cyose.”
Yatangiye urugendo rwo kugarura ibikorwa bye mu Rwanda
Ku bijyanye n’ahazaza ha kompanyi ye, Yago yatangaje ko yatangiye kugarura ibikorwa bya Yago TV Show Ltd mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze yarabimuriye hanze y’igihugu.
Yavuze ko icyemezo cyo kwimura ibikorwa cyatewe n’impungenge n’inzitizi yari ahura na zo, ariko ntiyasobanura aho byari byimuriwe cyangwa igihe bizasubiriraho mu Rwanda.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ibiri narimuriye ibikorwa bya kompanyi yanjye hanze bitewe n’impungenge n’inzitizi nahuraga na zo kandi nagarutseho haruguru, munyemerere mbamenyeshe ko natangiye urugendo rugarura ibikorwa byanjye na kompanyi yanjye mu Rwatubyaye. Ni indi paji nshya nje gufungura mu mikorere yacu.”
Yashimiye abantu n’inzego zitandukanye avuga ko zamugiriye inama kandi zikamushishikariza kugarura ibikorwa bye mu gihugu.
Icyakora, ntiyatangaje itariki ibyo bikorwa bizasubiriraho, cyangwa ngo avuge ko we ubwe yamaze gutaha.
Yashimangiye ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda
Yago yavuze ko yashinze Yago TV Show Ltd agamije guteza imbere ubumwe, ubufatanye, urukundo no gufasha abatishoboye. Yemeye ko hari aho ashobora kuba yarateshutse kuri izo ndangagaciro, asaba imbabazi kandi avuga ko yafashe ingamba zo kwikosora.
Yagize ati: “UWO SI WE NJYE! Nabaye umunyantegenke, naratsikiye. Mumbabarire, ndiseguye byeruye. Narisuzumye, nagiriwe inama, nafashe ingamba, mfite impamba ihagije izanshoboza kutazongera guha urwaho umugayo.”
Yasoje ashimangira ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, anamagana ibikorwa bishobora kubusenya.
